GAKENKE: HATANGIJWE UMUSHINGA LDCF III UGAMIJE GUHANGANA N’IMIHINDAGURIKIRE Y’IBIHE
Kuri uyu wa kane ku itariki ya 27 Ukwakira 2022, kuri Site ya Vugangoma mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa by'Umushinga wo gusubiranya Imisozi n'Ibibaya no kubakira ubudahangarwa Imidugudu yo mu Cyaro- LDCF III, ugamije guhangana n'imihindagurikire y'ibihe muri ako Karere gakunze kwibasirwa n'ibiza.

Umushyitsi Mukuru muri iyo gahunda yari Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc. Yitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije- REMA, Juliet Kabera, Inzego z'Umutekano, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke n'abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe, Akagari ka Nganzo.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu mushinga mwiza wo kurengera ibidukikije watangijwe muri ako Karere, kuko uje ari igisubizo mu kurengera ubuzima bw’agatuye. Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka 6 uzakorera mu Mirenge ya Muyongwe na Muzo, aho uzibanda ku bikorwa, birimo guca amaterasi y'indinganire no gucukura imiringoti, gutera amashyamba no gusazura ashaje, gutera ibiti bivangwa n'imyaka, gusana Imidugudu no kubaka imishya, gutanga imbabura za rondereza n'ibindi.

Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko uyu mushinga uzafasha Akarere ka Gakenke guhangana n'ibiza bikunze kukibasira bikangiza bikabije ibidukikije, bitaretse no guhitana ubuzima bw'abaturage. Yasabye abaturage kugira uyu mushinga uwabo no kuzawubyaza umusaruro, bityo bakiteza imbere kandi ari na ko bateza Igihugu imbere.

Mu ijambo rye, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko imihindagurikire y'ibihe igira ingaruka ku buzima bw'abaturage, aho yatanze urugero ku mvura nkeya u Rwanda rufite muri ibi bihe. Yongeyeho ko abaturage ari bo bafite igisubizo kuri iki kibazo, aho yabasabye kugira uruhare rugaragara mu guhangana n'iyo mihindagurikire y'ibihe.
Agaruka ku miterere n’akamaro k'umushinga watangijwe kuri uyu wa kane, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko uyu musinga uzakorerwa mu Turere twa Gakenke na Kirehe, aho mu Karere ka Gakenke uzibanda ku bice bikunze kwibasirwa n’ibiza kurusha ibindi. Yavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ubuso bugera kuri hegitari ibihumbi 2,560 buzakorwaho ibikorwa bitandukanye, birimo guca amaterasi y’indinganire, gucukura imiringoti, gutera amashyamba no gusazura ashaje ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ni mu gihe kandi ku bijyanye no gutuza abantu mu midugudu amazu ateganyijwe kubakwa no gusanwa agera ku bihumbi 5,000. Muri uyu mushinga kandi hazatangwa rondereza za kijyambere ibihumbi 5,000 zizafasha abaturage kugabanya ibicanwa no kugabanya igihe bamara batetse ibyo kurya, cyane cyane ibishyimbo.

Minisitiri Mujawamariya yavuze kandi ko usibye ibyo bikorwa bitandukanye bizakorerwa abaturage ndetse n'imirimo bazabona muri uwo mushinga, uzanafasha u Rwanda kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%.
Ni muri urwo rwego yasabye abaturage b'Akarere ka Gakenke kuzaba abafatanyabikorwa beza b'uyu mushinga, kuzagira uruhare mu bikorwa byawo no kuzabyitaho bikazaba ibikorwa biramba. Aha ni ho yahereye abasaba kuzarinda ibiti biterwa ku buryo hatazagira igiti na kimwe cyononwa, kurwanya isuri mu mirima yabo, cyane cyane aho umushinga utazakorera, kurengera ibidukikije birinda gukoresha amasashi akoreshwa inshuro imwe, kubungabunga inkengero z'imigezi, kugabanya ibicanwa bitabira gukoresha imbabura za cana make n'ibindi.

Nk'uko byavuzwe kandi abaturage bazagerwaho n'inyungu z'uyu mushinga bagera ku bihumbi 56,000 kandi 50% ni abagore, ni mu gihe kandi abaturage ibihumbi 15,000 bazabona akazi muri uyu mushinga mu gihe cy'imyaka 6.
