GAKENKE: GUVERINERI NYIRARUGERO YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA KIVURUGA MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA NYAKANGA 2023
Kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 29 Nyakanga 2023, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu muganda rusange usoza uku kwezi kwa Nyakanga. Uwo muganda wibanze ku gikorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba by'amashuri bibiri ku Ishuri ryisumbuye rya Buhuga, riherereye mu Kagari cya Cyintare.
Nyuma y'umuganda, ubutumwa Guverineri Nyirarugero yagejeje ku bawitabiriye bwagarutse ku kubakangurira kwimakaza umuco w'isuku mu buzima bwa buri munsi, kwitabira kwishyura mituweli y'umwaka wa 2023-2024 ku batarabikora, gukora cyane bakikura mu bukene, kwirinda ubusinzi no gutegura neza Umuganura uzizihizwa ku itariki ya 04 Kanama 2023.
Abitabiriye uwo muganda na bo bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku bari babifite. Ibibazo bijyanye n'imanza zitarangijwe, abaturage batinze kwishyurwa amafaranga bakoreye, amakimbirane yo mu ngo, ikibazo cyo kugezwaho amashanyarazi aho ataragera n'ibindi, ni bimwe mu bibazo abaturage b'Umurenge wa Kivuruga bagejeje kuri Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, aho yabihaye umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke.