GAKENKE: GUVERINERI NYIRARUGERO YAMAZE IMPUNGENGE ABATURIYE URUGOMERO RWA NYABARONGO II

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga 2023, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yasuye abaturage b'Imirenge ya Ruli na Muhondo, Utugari twa Rwesero na Musagara mu Karere ka Gakenke, uruzinduko rwari rugamije kuganira na bo ku bikorwa by'Umushinga w'Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruri kubakwa muri ako gace.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yibukije abo baturage ko umushinga wo kubaka urwo Rugomero rwa Nyabarongo II ari umushinga w'Igihugu ugamije kongera amashanyarazi mu Gihugu kandi na bo ubafitiye akamaro kanini cyane kuko hari benshi muri bo bawubonyemo akazi. Yabibukije kandi ko ababonye ingurane ku bikorwa byabo ndetse n'ababonye akazi muri uwo mushinga, bakoresha neza ayo mahirwe bakarushaho kwiteza imbere.

Agaruka ku mpungenge abaturage bo muri ako gace bagaragaje zijyanye n’umuhanda wa Giticyinyoni-Ruli wafunzwe, aho bagaragaje ko imigenderanire n’imihahiranire hagati y’agace batuyemo n’Akarere ka Rulindo ndetse n’Umujyi wa Kigali bigiye kujya bibagora, Guverineri Nyirarugero yabamaze izo mpungenge, aho yababwiye ko guhera ubu bagiye kujya bakoresha Umuhanda Ruli-Muhondo-Kirenge-Kigali kandi ko na wo ari nyabagendwa ndetse ko mu minsi iri imbere uzashyirwamo kaburimbo, ukarushaho kwihutisha ingendo bakora bajya mu Mujyi wa Kigali.

Mu bindi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abo baturage, birimo kurangwa n'isuku no kuyigira umuco, kwirinda ubusinzi kuko bwangiza ubuzima kandi bukadindiza iterambere, kurwanya imiririre mibi n'igwingira mu bana bato, kumenya no gusobanukirwa neza imihigo y'Akarere no kuyigiramo uruhare n'ibindi.

Mu byifuzo abo baturage batanze, birimo kubakirwa isoko rya kijyambere muri Santeri ya Ruli, kwihutisha igikorwa cyo guhabwa ingurane ku byabaruwe ahazakorerwa umushinga w’Urugomero rwa Nyabarongo II, ku batarayihabwa ndetse no gufashwa kuzuza dosiye z’imitungo izagendera mubikorwa byo kubaka urwo Rugomero, ku batarazuza.