GAKENKE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ABATUYE UMURENGE WA KIVURUGA MU NTEKO Y’ABATURAGE
Muri gahunda y’Inteko z’Abaturage ziba ku wa kabiri wa buri cyumweru, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, Guverineri w'Intaray'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu Nteko yabo, aho yaganiriye na bo kuri gahunda zitandukanye z'iterambere anafatanya n'Ubuyobozi bw'Akarere kwakira no gukemura ibibazo byari bihari.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye abaturage b'Umurenge wa Kivuruga uburyo bitabiriye gutanga mituweli y'uyu mwaka, aho kugeza ubu Akarere kabo ka Gakenke kari ku mwanya wa mbere ku rw’Igihugu n'ijanisha rya 96% ndetse n'umwanya wa mbere uyu Murenge wabonye mu marushanwa y'isuku, yateguwe na Polisi y'u Rwanda, aho wanahawe igihembo cya moto.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abo baturage gukomeza kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya, kugira uruhare mu kwicungira umutekano, barushaho kwitabira gukora amarondo no gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano, kujyana abana bose mu ishuri, kwihutisha igihembwe cy'Ihinga 2024 A no guhinga ibihingwa byumvikanyweho, kurwanya ibiza bitabira kuzirika ibisenge by'inzu zabo no kurwanyua isuri, gufatanya n'ubuyobozi gukemura ibibazo biri mu Murenge wabo no gukomeza kwitabira gahunda zose za Leta.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagarutse kandi ku bayobozi abasaba kwegera abaturage, kubakemurira ibibazo no kubaha serivisi nziza.

Muri iyo Nteko y’abaturage hakiriwe kandi ibibazo bishingiye ku karengane, ibirebana n'ibyangombwa by'ubutaka, iby'amakimbirane yo mu miryango, ibirebana n'ingurane ahanyujijwe ibikorwaremezo batarahabwa, abasaba kugezwaho amashanyarazi, abasaba ubufasha butandukanye n'ibindi.

Ibibazo byakiriwe, bimwe byahawe ibisubizo ako kanya, ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke.
