GAKENKE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASHIMYE UBURYO AMATSINDA ABATURAGE BIBUMBIYEMO ABAFASHA GUTEZA IMBERE IMIBEREHO YABO

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 03 Gashyantare 2026, ubwo yifatanyaga n'abaturage b'Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke mu Nteko y'Abaturage,

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye uburyo amatsinda abo baturage bibumbiyemo abafasha guteza imbere imibereho yabo. Ibi yabivuze abihereye ku kuba kuri uwo munsi w’inteko, ku bufatanye n'Umurenge SACCO Gakenke, haratanzwe matola 664, imwe igura hagati y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itatu n'ijana, zigenewe imiryango itandukanye muri gahunda bise "Sasa neza"amafaranga yo kwishyura izo matola akazakusanywa binyuze mu matsinda abaturage bibumbiyemo atandukanye. 

Aha ni ho Guverineri Mugabowagahunde yahereye ashimangira ko ibikorwa nk’ibi biteza imbere imibereho y’abaturage, ari byo ubuyobozi bwifuza ku matsinda abaturage bibumbiyemo. Yagize ati, Turifuza amatsinda aduhuza tukajya mu cyerekezo kimwe, kigamije iterambere n’imibereho myiza yacu”.

Nk’uko byasobanuwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gakenke, nyuma yo kubona ko hari ingo zigera ku gihumbi na zirindwi (1,007) zari zisigaye zitagira matola kandi zikaba zifite ubushake bwo gukusanya amafaranga yo kuzigura binyuze mu matsinda atandukanye zibumbiyemo ariko bikagenda bikorwa buhoro buhoro, ubu buyobozi bwahuje Umurenge SACCO Gakenke n’ayo matsinda, hanyuma SACCO yemera kubagurira izo matola zose zikenewe, zigatangwa nk’inguzanyo zitangiwe icyarimwe, hanyuma kwishyura bikazakorwa buhoro buhoro binyuze muri ayo matsinda.

Hatanzwe urugero rw’uko umuturage ufashe matola igura amafaranga ibihumbi 30 azajya yishyura amafaranga igihumbi na magana atanu (1,500 Frw) ku kwezi mu gihe cy’imyaka ibiri naho ufashe matola igura amafaranga ibihumbi ijana azajya yishyura ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ku kwezi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Muri iyi nteko y’abaturage kandi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashishikarije abo baturage kwimakaza isuku hose, kwirinda ubusinzi, kujyana abana mu ishuri, kugira uruhare muri gahunda ya "School Feeding" no kwitabira gahunda za Leta, zirimo umuganda n'inteko z'abaturage.

Yatanze kandi umurongo ku bibazo bitandukanye bamugejejeho biganisha ku kubakorera ubuvugizi ku iterambere ry'imibereho yabo, harimo n'ikibazo cyo kugezwaho inziriramibu zibafasha kwirinda no kurwanya indwara ya malariya.