GAKENKE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASABYE ABAKOBWA BASOJE AMASOMO Y’IMYUGA KUBA BA AMBASADERI B’IMPINDUKA MU KURANDURA UBUKENE
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabisabye abakobwa 100 basoje amasomo y'imyuga y’igihe cy’umwaka, arimo ubudozi, guhanga imideli no gukora amasabune, mu muhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025. Ni amasomo bize ku nkunga y’Umushinga “Our Sister's Opportunity-OSO” ukorera mu Karere ka Gakenke.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yabwiye abo bakobwa ko amasomo y'imyuga bize akenewe cyane ku isoko ry'umurimo, bityo ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe babonye bakiteza imbere bo n'imiryango yabo ndetse n'Igihugu muri rusange.
Yabasabye kuba ba ambasaderi b'impinduka nziza aho bagiye gukorera imishinga itandukanye ibabyarira inyungu, baharanira kurandura ubukene no guhindura imibereho y'imiryango yabo n'iy'abaturanyi muri rusange. Yagize ati, “Ibyo mwize, amahirwe mwahawe n’ubumenyi mukuye hano, bizabafasha gushyira mu bikorwa imishinga ibabyarira inyungu no guhanga imirimo itandukanye kandi inoze. Ndabasaba kuba ba ambasaderi b’impinduka nziza hirya no hino aho mugiye gukorera, muharanira kurandura ubukene no guhindura imibereho y’imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange. Iriya mishinga mwakoze si iyo kubika, ni intangiriro yo gutekereza kure icyo mwakora, muzayifashishe mubyaza umusaruro amahirwe mwahawe”.
Agaruka ku mushinga “Our Sister's Opportunity”, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimye uruhare ugira mu guteza imbere urubyiruko, cyane cyane urw'abakobwa n’umuryango nyarwanda muri rusange. Yagize ati, “Ndashimira Ubuyobozi bwa OSO n’abaterankunga bayo, ku bwo gushyira imbere iterambere ry’umwana w’umukobwa, by’umwihariko utishoboye. Igihugu cyacu kirakataje mu guteza imbere no guha umugore n’umwana w’umukobwa amahirwe, binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta n’abafatanyabikorwa. Mu myaka mike gusa, OSO yagaragaje ubufatanye bwiza muri iyi gahunda, ibi bishimangira ko guha amahirwe abakobwa ari inzira nziza yo gushyigikira iterambere rirambye ry’umuryango, abaturage n’igihugu cyacu”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye Ubuyobozi bw'uyu mushinga kwagura ibikorwa no kugera ku bakobwa benshi bashoboka no kurushaho guherekeza abarangije amasomo mu rugendo rwo kwihangira imirimo.
Umuhango wo gushyikiriza abo bakobwa impamyabumenyi witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, Inzego z'Umutekano, uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashuri y'Imyuga, Tekiniki n'Ubumenyingiro (RTB), Umuhuzabikorwa w'Umushinga OSO, Uwamahoro Delphine, Abafatanyabikorwa batandukanye b'uyu mushinga n'ababyeyi n'inshuti z'abasoje amasomo.