GAKENKE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE B’UMURENGE WA NEMBA KURWANYA NYAKATSI YO KU BURIRI

Mu butumwa yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Nemba ku gicamunsi cyo ku wa kabiri ku itariki ya 29 Nyakanga 2025, ubwo yari yifatanyije na bo mu Nteko y’abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabasabye gucika ku muco wo kwisasira ibyatsi ahubwo bagahindura imyumvire bakayoboka kurara kuri matola.

Agaruka ku muco wo kwimakaza isuku muri byose, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko mu Murenge wa Nemba hari abaturage benshi bakisasira ibyatsi, amashara, imisambi n’ibindi kandi bigaragara ko batabuze ubushobozi bwo kugura matola, ahubwo babiterwa n’imyumvire kuko hari n’ingo zikora ibyo kandi ugasanga abagabo bazituye batarara inzoga. Aha ni na ho yahereye abasaba guhindura iyo myumvire bagacika kuri kuri uwo muco, ahubwo bagashishikarira kurwanya nyakatsi yo ku buriri, barushaho kwitabira kurara kuri matola.

Yagize ati, “Hari abaturage benshi bo muri uyu Murenge wa Nemba, batarara kuri matola, ahubwo usanga bakisasira ibyatsi, amashara, imisambi n’ibindi. Ese ikibazo gihari ni ikihe? Ugasanga kandi umuntu ari mu isoko ari kunywa inzoga kandi icupa rimwe ry’urwagwa ararigura hagati y’amafaranga 800 na 1200, yataha akarara ku mashara!”

Madamu Uzabakiriho Winifride, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mucaca, kamwe mu tugize Umurenge wa Nemba ndetse gafite ingo zigera kuri 500 zitagira matola, yashimangiye ko ikibazo gihari ari ikijyanye n’imyumvire kuko mu kagari ayobora nta rugo rudafite ubushobozi bwo kugura matola nibura imwe. Yagize ati,Ikibazo gihari ni icy’imyumvire kuko nta rugo rudashobora kugura nibura matola imwe, rukaba rwagenda rwongera umubare uko ubushobozi nabwo bwagenda bwiyongera”.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abo baturage kwifashisha amatsinda ahari yo kwiteza imbere, bagakemura icyo kibazo cya nyakatsi yo ku buriri, aho yagize ati, “Ya matsinda murimo yo kwiteza imbere nabafashe kurwanya nyakatsi yo ku buriri, nibura buri rugo rugure matola imwe”. 

Ibindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage b’Umurenge wa Nemba kongeramo imbaraga, birimo kwirinda amacakubiri, gukemura burundu ikibazo cy'ubwiherero ku bafite ubutujuje ibisabwa, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kwirinda urunguze, kwirinda ubusinzi no kunywa inzoga mu masaha y'akazi no kubungabunga umutekano, bitabira gukora irondo uko bikwiye.