GAKENKE-CYABINGO: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YAKEBUYE ABATURAGE BATITABIRA KUGIRA URUHARE MURI GAHUNDA YO KUGABURIRA ABANA KU ISHURI
Ku gicamunsi cyo kuri wa kabiri tariki ya 26 Kanama 2025 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke mu Nteko y’abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yakebuye bamwe muri abo baturage batitabira kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri izwi ku izina rya “School Feeding”.
Guverineri Mugabowagahunde yibukije abo baturage ko umwaka w’amashuri 2025-2026 uzatangira ku itariki ya 08 Nzeri 2025, aho yabasabye ko kuri iyo tariki nta mwana n’umwe ugejeje igihe cyo kujya ku ishuri ugomba gusigara ataraijyanywemo. Aha ni na ho yahereye akebura ababyeyi batitabira gutanga uruhare rwabo muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School feeding). Ahereye ku mibare kandi yifashishije umwe muri abo baturage, Guverineri Mugabowagahunde yabagagarije ko iyo urebye uruhare rwabo muri iyo gahunda kandi ugendeye ku munsi, isahane y’umwana ibarirwa amafaranga y’u Rwanda ibiceri icumi. Aho yagize ati, “Ni hehe koko muri uru Rwanda wabona ifunguro ry’amafaranga icumi?” Ahereye kandi ku kiguzi cy’umubyizi umwe muri uwo Murenge, aho uhwanye n’amafaranga igihumbi na magana atanu (15,00 Frw) nk’uko yabibwiwe n’abo baturage, yasabye buri wese kwikubita agashyi ku buryo mu mwaka w’amashuri ugiye gutangira nta mubyeyi uzasigara adatanze uruhare rwe ruhwanye n’amafaranga 975 asabwa ku gihembwe yo kunganira iyo gahunda.
Kuri iyi ngingo kandi, Guverineri Mugabowagahunde yagaragarije abo baturage ko uruhare rwa Leta ari runini cyane, bityo ko nta muturage wari ukwiye kutubahiriza uruhare ruto cyane asabwa muri iyo gahunda. Yababwiye kandi ko gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri yatanze umusaruro ufatika mu mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko yafashije abana kubona ifunguro ku buryo buhoraho kandi n’ababyeyi na bo umwanya bakoreshaga bategurira abana ifunguro bawukoresha mu bindi bikorwa biftiye umuryango akamaro.