Gakenke: Abaturage b’Umurenge wa Mataba basabwe guhagurukira ikibazo cy’ubujura bw’amatungo
Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, basabwe guhagurukira ikibazo cy’ubujura bw’amatungo gikomeje kugaragara muri uwo murenge, bagafatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kugikumira no kugihashya burundu.
Ibi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ku wa kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Kagari ka Nyundo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo Nteko, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko raporo zimaze iminsi zigera ku buyobozi bw’Intara ayobora zigaragaza ko muri uwo Murenge hari ubujura bukabije bwibasira amatungo, kandi ko bugenda bufata intera.
Yagize ati: “Nk’uko bigaragara muri raporo zingeraho, uyu Murenge urimo ikibazo cy’ubujura bwibasira amatungo kandi icyo kibazo kigenda gifata intera. Ariko na none abaturage ni mwe mugomba kugira uruhare mu kugikemura. Ndabagira inama yo kongera mukicara hamwe, mugasubira mu buryo mukora irondo muhereye ku rwego rw’Isibo, kuko bigaragara ko hashobora kuba harabayeho kudohoka.”
Yakomeje ashimangira ko irondo rikozwe neza ku rwego rw’Isibo ryafasha gukumira ubwo bujura, kuko itungo ryibwe ridashobora kurenga amasibo abiri ritarafatwa mu gihe habayeho ubufatanye mu kwicungira umutekano.
Ku ruhande rwabo, abaturage b’Umurenge wa Mataba bemeye ko ikibazo cy’ubujura bw’amatungo gihari mu midugudu imwe n’imwe, bemeza ko bagiye kurushaho gufatanya n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu kugikumira no kugihashya burundu.
Muri iyo Nteko y’Abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanagarutse ku zindi gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Yasobanuye impinduka ziherutse gukorwa muri gahunda ya Mituweli zigamije kunoza serivisi z’ubuvuzi, asaba abaturage gukomeza kwitabira iyi gahunda no gutanga umusanzu ku gihe.
Yanibukije abaturage gukaza ingamba zo kurwanya imirire mibi n’igwingira, ashimangira ko bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage, cyane cyane hibandwa ku isuku mu ngo no ku mirire iboneye.
Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho yasabye abaturage gutanga amakuru ku babikora no gufatanya n’inzego zibishinzwe mu kubirwanya, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Muri iyo Nteko kandi, Guverineri yakiriye ibibazo bitandukanye yagejejweho n’abaturage, anatanga umurongo ku buryo byakemuka. Ibyo bibazo byibanze ku makimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka, ibibazo byo kugezwaho amashanyarazi aho ataragera, ibijyanye na gahunda ya Girinka, ndetse n’ibindi birebana n’imibereho myiza n’iterambere rusange ry’abaturage.
Ubuyobozi bw’Intara bwijeje abaturage gukomeza kubaba hafi, no gukorana n’inzego zose hagamijwe gushakira umuti ibibazo bibangamiye iterambere ryabo.