GAKENKE: ABATURAGE BO MU KAGARI KA KIREBE, UMURENGE WA KARAMBO BARASHIMIRA LETA KO BATAGIKORA INGENDO BAJYA GUSHAKISHA SERIVISI

Ibi abaturage bo mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Karambo babitangarije Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2024, ubwo yifatanyaga na bo mu nteko yabo.

Abo baturage bagaragaje ko mu myaka yashize bajyaga bagorwa no gukora ingendo ndende bajya gushakisha serivisi zitandukanye, zirimo iz’ubuvuzi, uburezi bw’abana, amazi meza n’izindi, ko ariko ubu izo serivisi zabegerejwe hafi yabo, ku buryo baruhutse ingendo bajyaga bakora ndetse ko n’umwanya bakoreshaga bajya kuzishaka basigaye bawukoresha mu bikorwa bibateza imbere bikanateza imbere Igihugu muri rusange.

Uwitwa Biratunganye Evode yagize ati, “Ubu nta muturage ugikora urugendo agiye kwivuza, kuko ivuriro baritwegereje hano ku Biro by’Akagari ka Kirebe. Amashuri y’abana na yo murayabona hano imbere y’Ibiro by’Akagari ndetse n’amazi meza ubu ntitukijya kuyashakisha kure y’aho dutuye. Ibyo byose rero turabishimira Leta yacu, irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame”.

Abo baturage bagaragaje kandi ko n’ibindi bikorwaremezo, birimo imihanda ibahuza n’abaturanyi bo mu tundi Tugari, ibiraro ndetse n’amashanyarazi na byo byabagezeho kandi ko n’aho bitaragera bizeye neza ko bizahagera vuba kubera imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu.

Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye abo baturage uburyo bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite aheruka ndetse n'uburyo bitabira izindi gahunda zitandukanye, zirimo Ejo Heza na mituweli, aho uwo Murenge ubu uri ku mwanya wa 2 ku rwego rw'Akarere.

Mu byo yabasabye gushyiramo imbaraga, birimo gukora cyane bakiteza imbere, kwiirinda amakimbirane yo mu ngo, kwimakaza isuku muri byose, guharanira ko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bitabira ishuri no kwirinda ko abasanzwe biga barivamo, kurwanya igwingira mu bana bihatira kubagaburira indyo yuzuye kandi isukuye no kwitegura neza igihembwe cy'ihinga 2025 A