Burera–Ruhunde: Guverineri Mugabowagahunde yasobanuriye abaturage impinduka muri gahunda ya Mituweli
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yitabiriye Inteko y’Abaturage yabereye mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhunde, mu Karere ka Burera. Muri iyo nteko, yasobanuriye abayitabiriye impinduka zitandukanye zakozwe muri gahunda ya Mituweli.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, yibanze ku bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), bumaze imyaka 25 bukora mu Rwanda. Yagaragaje ko impinduka nshya zigamije kurushaho kunoza serivisi no gushyiraho uburyo bw’imisanzu ishingiye ku mikoro ya buri munyamuryango, hagamijwe guteza imbere no kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima.
Yasobanuye ko, mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi, serivisi zisanzwe zatangwaga zongereweho izindi zirimo: kuyungurura amaraso ku barwaye impyiko, ubuvuzi bwa kanseri, gusimbuza impyiko, kubaga umugongo, gutanga insimburangingo, n’izindi serivisi z’ubuvuzi buhanitse.
Guverineri Mugabowagahunde yamenyesheje kandi abaturage impinduka zabaye ku musanzu wa mituweli, aho ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa mu mwaka w’ubwisungane wa 2026–2027, uzatangira muri Nyakanga 2026. Ibi biciro byashyizweho hashingiwe ku makuru y’imibereho y’imiryango abitswe muri sisitemu Imibereho.
Ibiciro biteganyijwe ni ibi bikurikira:
Abari mu rwego rwa mbere: 4,000 Frw ku mwaka kuri buri muntu
Abari mu rwego rwa kabiri: 3,000 Frw ku mwaka kuri buri muntu, Leta ikabunganira 1,000 Frw
Abari mu rwego rwa gatatu: 5,000 Frw ku mwaka kuri buri muntu
Abari mu rwego rwa kane: 8,000 Frw ku mwaka kuri buri muntu
Abari mu rwego rwa gatanu: 20,000 Frw ku mwaka kuri buri muntu
Yasabye abaturage gutangira kwishyura umusanzu w’umwaka wa 2026–2027 hakiri kare, kugira ngo umwaka w’ubwisungane uzatangire na bo baramaze kuzuza ibisabwa kugira ngo babashe kwivuza.
Ku ruhande rwabo, abaturage bitabiriye iyo nteko batangaje ko bakiriye neza izi mpinduka kandi biteguye gutangira kwishyura, bishingiye ku mafaranga bamaze gukusanya mu matsinda yabo. Bagize bati: “Ibi bigaragaza ubufatanye, ubwitange n’ubushake bwo kwiteza imbere no kurinda ubuzima bwacu.”
Mu gusoza, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kwimakaza isuku aho batuye hose no kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ashimangira ko byangiza ubuzima kandi bishobora no guteza umutekano muke.