BURERA: PEREZIDA W’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA NEMBA MU MUGANDA USOZA UKWEZI KWA WERURWE 2022, ABASABA KWIRINDA AMAKIMBIRANE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille n'itsinda ry'Abadepite bari kumwe, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nemba mu Karere ka Burera mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Werurwe 2022. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo kurwanya no guhangana n'ibiza hibandwa ku gucukura imirwanyasuri no kuyiteraho ibyatsi bifata ubutaka ku musozi wa Rwankuba, uherereye mu Mudugudu wa Mugano, Akagari ka Kivumu, witabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’abaturage bo mu Murenge wa Nemba.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bitabiriye uwo muganda, Hon Mukabalisa yabasobanuriye imikorere y'Inteko ishinga Amategeko, aho yavuze ko ifite inshingano ebyiri z'ingenzi, ari zo, gutora amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi ko izo nshingano zikorwa mu nyungu z'abaturage. Yababwiye kandi ko Abadepite bakora ingendo hirya no hino mu baturage, aho babegera bakareba ko imishinga y'iterambere Leta iba yabegerejeho ikorwa uko bikwiye bakanareba kandi uko gahunda zitandukanye za Leta zishyirwa mu bikorwa n'uruhare rwabo muri izo gahunda ndetse n’uko abaturage bitwara kugira umuryango nyarwanda urusheho kuba umuryango utekanye.

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yagarutse kandi ku kibazo cy’amakimbirane gikunze kugaragara mu miryango, aho yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kibangamiye iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu. Yagize ati, “Imiryango irimo amakimbirane abana barayihunga bagahinduka ibirara, abangavu bagaterwa inda zidateganyijwe. Usanga ari ha handi abana batajyanwa mu ishuri, ntibaboneza urubyaro kandi ni ho usanga abana bagwingiye”.

Yakomeje agira ati, “Ndasaba ko tugaruka ku ndangagaciro z’ubworoherane, ziranga Umunyarwanda. Twisubireho, tworoherane, twihanganirane, twuzuzanye kandi tuzirikane ko turerera u Rwanda”.

Pererezida w’Inteko ishinga Amategeko akaba yasabye Abayobozi mu nzego zitandukanye kwegera bene iyo miryango ifitanye amakimbirane no kuyiganiriza hagamijwe kuyigira inama zo guhindura imyitwarire.

Mu bindi abaturage basabwe, harimo kwitabira gufata urukingo rwa COVID-19, doze zose, kwitegura neza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwitabira gutanga mituweli na Ejo Heza no guhangana n'ibiza, bitabira kubungabunga ubutaka, kuzirika ibisenge no kwitwararika mu gihe cy'imvura. Banasabwe, kurangwa n'isuku ahantu hose, ku mubiri n'aho batuye ndetse no kuyitoza abana, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Abaturage bahawe kandi umwanya na bo batanga ibitekerezo ndetse n'abafite ibibazo barabibaza. Ibibazo byabajijwe byagarutse ahanini ku baturage bangirijwe imitungo ahanyujijwe ibikorwaremezo by’amashanyarazi ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa ingurane kandi hashize igihe kirekire, ikibazo cy’ikiraro gihuza Umurenge wa Nemba n’Umurenge wa Gashenyi wo muri Gakenke cyasenyutse, ikibazo cy’amazi n’umuriro mu Midugudu ya Mugano na Songorero ndetse n’ikibazo cy’umunara w’itumanaho ukenewe muri ako gace. Ibyo bibazo byose bikaba byahawe umurongo na Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite n'abayobozi bari kumwe.