BURERA-NKUMBA: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBUZIRANENGE 2024

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Burera hizihirijwe ku rwego rw'Igihugu Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge 2024, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Tunoze ubuziranenge bw'ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n'uburezi bufite ireme kuri bose”.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuzirange- RSB, Murenzi Raymond, Abayobozi b'Uturere dutandukanye tw'Igihugu, Abafatanyabikorwa batandukanye n'abarezi n'abanyeshuri bo mu Bigo bitandukanye.

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge ari ukuzirikana akamaro k'amabwiriza y'ubuziranenge mu buzima bw'abantu bwa buri munsi no guha icyubahiro inzobere zigira uruhare rukomeye mu gushyiraho ayo mabwiriza.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka wa 2024 mu gihugu cyacu twizihiza uyu munsi dufite intego igira iti,Uruhare rw'amabwiriza y'ubuziranenge mu kwimakaza uburezi bufite ireme binyuze mu kubahiriza umutekano w'ibiribwa hifashishjwe porogramu yo kugaburira abana ku ishuri”

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yahamagariye buri wese guteza imbere imirire iboneye n'uburezi bufite ireme ku mwana w'Umunyarwanda aho ari hose no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y'ubuziranenge aba ifatizo ry'ejo hazaza, yimakaza ubuzima buzira umuze n'uburezi bufite ireme.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru wa RSB yashimiye inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz'Abikorera ndetse n'Abafatanyabikorwa, zikomeje gufatanya n'iki Kigo mu bikorwa byo guteza imbere ubuziranenge mu Rwanda.

Yanagarutse kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku bana bose, aho yasabye uruhare rwa buri wese muri icyo gikorwa cy'ingenzi, cyane cyane hitabwa ku buziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abana kuva biri mu murima kugeza bigeze ku isahane.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge, hashimiwe ibyiciro bitandukanye, birimo abashyiraho amabwiriza y'Ubuziranenge, abafatanyabikorwa bagira uruhare mu ikorwa ry'ayo mabwiriza ndetse n'inganda zahize izindi mu kubahiriza ayo mabwiriza.