BURERA: MINISTIRI HABIMANA YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA KIBUYE MU MUGANDA USOZA UKWEZI K’UGUSHYINGO 2025 ABASABA KURANGWA N’ISUKU HOSE
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Burera, Umurenge wa Kivuye, Akagari ka Murwa mu muganda rusange usoza Ukwezi k'Ugushyingo 2025. Uyu muganda wibanze ku bikorwa by'isuku no gutera ibiti by'imbuto, witabiriwe n,abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Inzego z'umutekano, abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Burera n'abandi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muganda, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yabibukije agaciro gakomeye k'isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho yaboneyeho kubasaba kurangwa n'isuku hose, ku mubiri, aho batuye, aho bakorera, bityo ikaba umuco kuri buri wese.
Yifashishije imvugo igira iti, "Gahunda, ni isuku" n'indi igira iti, "Isuku ihera kuri njyewe", Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye abitabiriye uwo muganda ko iyo umuntu azi agaciro ke aseruka asa neza, bityo na we akaba yihesheje ishema. Yakomeje avuga ko Igihigu cyacu cy'u Rwanda cyimakaje isuku, bityo ko nta muntu ugomba gusigara inyuma muri uwo murongo.
Agaruka ku gaciro k'isuku, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yavuze ko isuku ari isoko y'ubuzima, bityo ko buri wese akwiye kuyimakaza. Yasabye abayeyi kwita ku isuku y'amafunguro bategurira abana bato kuko bibarinda imirire n'igwingira. Yasabye kandi abantu gucika ku ngeso yo kuraza amatungo mu nzu na bo ubwabo bararamo, kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa n'ibindi.
Nyuma y'umuganda kandi, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'abayobozi bari bamuherekeje, basuye ibikorwa bitandukanye muri ako Karere ka Burera, birimo Ishuri ry'imyuga St Paul Murwa riherereye mu Murenge wa Kivuye, Ivuriro ry'ibanze rya Nyamicucu na Kaminuza y'Ubuvuzi ya Butaro biherereye mu Murenge wa Butaro, hagamijwe kureba imikorere yabyo n'imbogamizi zihari zikeneye ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.