BURERA: KU BUFATANYE BW’INZEGO ZITANDUKANYE N’ABATURAGE HATEWE IBITI BY’IMBUTO BISANGA IBIHUMBI ICUMI

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ari kumwe n'abagize Inzego z'Umutekano ku rwego rw'iyi Ntara, barangajwe imbere n'Umuyobozi w'Ingabo muri iyi Ntara, Brig Gen Deo Rusanganwa n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Edmond Kalisa, bifatanyije n'abaturage b’Akarere ka Burera mu gikorwa cyo gutera ibiti by'imbuto bya Avoka mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kubungabunga ibidukikije cyane cyane inkengero z'Igishanga cy'Urugezi. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rwerere, Akagari ka Gashoro, ahatewe ibiti bya Avoka zo mu bwoko bwa Hass ibihumbi icumi n'ijana (10,100) mu mirima y’abaturage.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Inzego z’Umutekano zikorera muri iyi Ntara uruhare zigira mu iterambere ry’imibereho myiza y’abayituye, aho yagize ati, “Turashimira Inzego z’Umutekano zikorera mu Ntara yacu turi kumwe uyu munsi ku ruhare zigira mu bikorwa bitandukanye bifasha mu kuzamura imibereho y’abaturage. Iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto za Avoka twafatanyije uyu munsi ni urugero rugaragarira buri wese kandi si iki gusa, hari n’ibindi byinshi bitandukanye dusanzwe dufatanya”. 

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage kuzafata neza ibiti by'imbuto byatewe babirinda kwangirika no kuzabibyaza umusaruro uko bikwiye, bityo bikazabafasha mu kongera indyo yuzuye. Yashimangiye kandi ko umusaruro uzakomoka kuri ibyo biti byatewe atari uwo kuzajyana ku isoko gusa ko ahubwo mbere na mbere ari uwo kuzabafasha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato, dore ko Akarere ka Burera kari mu Turere tugifite icyo kibazo ku kigero cyo hejuru.

Ibindi yasabye abo baturage, birimo kwimakaza isuku hose no muri byose, ku mubiri, aho batuye, aho bakorera, aho basengerehose, bityo igahinduka umuco kuri bo. Yabasabye kandi kuzizihiza neza iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani birinda gusesagura, banazirikana ko abanyeshuri bazasubira ku ishuri mu ntangiriro z'Ukwezi kwa Mutarama 2025, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, byiganjemo kanyanga no kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe, ahanini hagamijwe ibikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge na magendu n'ibindi.

Ku ruhande rw'abaturage, bashimiye Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, budahwema kubagezaho ibikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza byabo. Bijeje abayobozi kuzashyira mu bikorwa impanuro babahaye no gukora cyane bakiteza imbere.