BURERA: ITORERO ADEPR RYATANZE INKUNGA YA MILIYONI ICUMI, HARIMO N’AYO KWISHYURIRA MITUWELI ABATISHOBOYE
Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR ku rwego rw’Igihugu bwashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumbi n’ibihumbi magana atatu na mirongo itatu, harimo miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana yo kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Ibi byakozwe mu gikorwa cyo gutangiza “Icyumweru cyahariwe ubuzima” mu Itorero ADEPR, cyatangirijwe ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rwerere.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR ku rwego rw'Igihugu, Reverend Ndayizeye Isaïe, Abayobozi batandukanye muri iri Torero, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Rwerere, biganjemo abayoboke b’Itorero ADEPR.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gusura Ikigo Nderabuzima cya Rwerere gicungwa n’Itorero ADEPR ku bufatanye na Leta, hibandwa cyane cyane ku nyubako nshya zubatswe mu rwego rwo kucyagura,
Umushumba Mukuru w'Itorero ADEPR yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe Ubuzima muri iri Torero, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye, birimo ubukangurambaga ku isuku n'isukura, kwigisha gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, kurwanya inda ziterwa abangavu n'ibindi.
Yijeje Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru ko Itorero ADEPR rizakomeza gufatanya n'Ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, bigamije iterambere n'impinduka zigaragara mu mibereho y'abaturage.

Ni muri urwo rwego rw'ubufatanye kandi Itorero ADEPR ryatanze inkunga y'amafaranga miliyoni y’u Rwanda miliyoni icumi n’ibihumbi magana atatu na mirongo itatu, harimo miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu na bitatu yo kugura frigo yo kubika imiti ku Kigo Nderabuzima cya Rwerere, miliyoni eshanu n’ibihumbi magana arindwi yo kukigurira imashini y'amashanyarazi (Generator) na miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana yo kwishyurira mituweli abaturage batishoboye magana arindwi bo muri ako gace giherereyemo.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, nyuma yo gushimira Itorero ADEPR ko ari umufatanyabikorwa mwiza, yabwiye abayoboke b'iri Torero ko uko bitabira gusenga bikwiye kujyana no kwitabira gukora, kuko “umukirisitu mwiza agomba kurangwa no gusenga ndetse no kwitabira umurimo”.

Yasabye kandi abo bayoboke ba ADEPR kujya bumvira ibyemezo bya Leta no kwitabira gahunda zitandukanye Leta ibashyiriraho zigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, kwirinda amakimbirane hagati yabo no kwirinda kugira uwo baheza mu murimo w'Imana bitewe n'amateka ye.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yanagarutse no ku Kigo Nderabuzima cya Rwerere cyasuwe, asaba abagenerwabikorwa bacyo ko nk'uko cyavuguruwe, bagomba gukomeza kugifata neza kandi na we abizeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo serivisi zigitangirwamo ziziyongere.
