BURERA: HATANGIJWE GAHUNDA YIHARIYE YO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Gashyantare 2025, mu Karere ka Burera hatangijwe gahunda yihariye yo kurwanya imirire mibi n’igwingira yiswe "Umuganda uhuriweho hagamijwe kurwanya imirire mibi n'igwingira mu Karere ka Burera". 

Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda cyabereye mu Murenge wa Cyanika, cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara, Inzego z'Umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye, abayobozi n'abaturage b'Akarere ka Burera.

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko Igihugu kidashobora  gutera imbere mu gihe gifite abana bagwiye, bityo asaba abaturage kurera neza abana, barushaho kubaha indyo yuzuye kandi ifite isuku, kurwanya kanyanga n'ibindi biyobyabwenge no guharanira ko Akarere ka Burera kaza ku isonga.

Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko kurwanya no kurandura imirire mibi n'igwingira bisaba ubufatanye bw'inzego, abafatanyabikorwa n'abaturage. Ni muri urwo rwego yasabye abaturage kurushaho kwita ku buzima bw'abana babo, cyane cyane barushaho kwimakaza isuku muri byose.

Mu gutangiza iyi gahunda, hakozwe ibikorwa bitandukanye, birimo gutera ibiti by'imbuto ziribwa, gukora umurima w'igikoni, guhoma inzu n'igikoni no kubaka ubwiherero by'umukecuru witwa, kugaburira abana bato indyo yuzuye, kuremera inka imiryango itishoboye no gusenya ibiyobyabwenge.