BURERA: HASHYINGUWE ABANTU BANE BO MU MURYANGO UMWE BAZIZE IBIZA
Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gicurasi 2023 mu Karere ka Burera habereye umuhango wo gushyingura abantu bane bo mu muryango wa Sembagare Faustin bazize ibiza byibasiye ako Karere mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira wa 3 Gicurasi 2023. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Kabaya, Umudugudu wa Murambi, ari na ho uwo muryango wari utuye.

Abashyinguwe ni Nyirandikubwimana Esther wari ufite imyaka 21, Ndayishimiye Emmanuel wari ufite imyaka 14 , Mbarushimana Jean Pierre wari imyaka 12 na Uwituze Clemence wari ufite umwaka n’igice. Ni mu gihe kandi nyir’urugo ari we Sembagare Faustin, umubiri we ugishakishwa mu bitengu bishobora kuba bikiwutwikiriye.

Igikorwa cyo gushakisha Sembagare Faustin wagwiriwe n'ibitengu kirakomeje
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille wifatanyije n'Ubuyobozi n'abaturage b'Akarere ka Burera muri uwo muhango wo gushyingura abo baturage yatanze ubutumwa bwo gufata mu mugongo no kwihanganisha umuryango wabuze abawo ndetse no kuwizeza abasigaye ko Ubuyobozi bwa Leta buzakomeza kubaba hafi, cyane cyane mu kubafasha kubona aho kuba, dore ko utamenya ko aho bari batuye higeze kuba. Yabijeje kandi Inzego zitandukanye zikomeza gufatanya n’abaturage mu gikorwa cyo gushakisha umubiri wa Sembagare kugira ngo na wo uzabashe gushyingurwa.

Kugeza ubu abantu umunani ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza muri ako Karere ka Burera