BURERA: GUVERINERI NYIRARUGERO YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA GAHUNGA MU MUGANDA WIBANZE KU BIKORWA BYO KUBAKIRA ABATISHOBOYE BASENYEWE N’IBIZA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gahunga, Akagari ka Kidakama mu Karere ka Burera mu Muganda Rusange usoza Ukwezi kwa Kanama 2022. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo kubakira imiryango itishoboye yasenyewe n’ibiza, harimo umuryango wa Mukarusagara n’uwa Mukarulinda yo mu Mudugudu wa Rusenyi.

Uyu muganda witabiriwe kandi n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere ka Burera ndetse n'abaturage benshi b'Akagari ka Kidakama.

Mukarusagara, umwe mu baturage bubakiwe inzu, yishimiye cyane icyo gikorwa, aho n’akanyamuneza ku maso yagize ati,"Nabaga mu kazu gatoya nari naragerageje kugondagonda k’ibyatsi. Kubera kutagira ubwinyagamburiro njye n’abana banjye, njye n’abakobwa batatu, twayiraragamo tugerekeranye, umwana w’umuhungu akajya gusembera mu baturanyi, bakamutiza uburyamo. Bwari ubuzima bugoye kuko no kubona icyo kurya, binsaba kujya guca incuro, nacyura nk’amafaranga 1000, akaba ari yo turarira, hakaba n’ubwo tubibuze. Urumva rero umuntu ubona ibyo kurya agowe gutyo no kwiyubakira byari nk’inzozi". Yongeyeho ati, "Nishimye cyane kuba uyu munsi wa none ubuyobozi bufatanyije n’abaturage banyubakiye inzu nziza, igiye kumbera amasaziro meza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yibukije abaturage ko gahunda zose bashyiriweho harimo n’umuganda, ari izigamije kwihutisha iterambere ry’umuturage n’Igihugu, bityo ko bakwiye kujya bazitabira kandi bakazigira izabo. Yabasabye kwirinda inkomyi izo ari zo zose zatuma izo gahunda zitagera ku ntego. Muri zo harimo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge na magendu, bikomeje kugaragara no mu gace gaherereyemo Umurenge wa Gahunga.
Yagize ati, "Iyi nenge tugifite ya magendu n’ibiyobyabwenge, birakwiye ko mwe nk’abaturage mufata iya mbere mu kuyikumira no kuyanga burundu, kuko icyo Umukuru w’Igihugu cyacu ashyize imbere, ari uko umuturage abaho atekanye, afite ubuzima bwiza kandi ateye imbere. Ibyo rero ntibyashoboka mu gihe tugifite izo nenge zidusiga icyasha. Turabasaba ngo ibyo biyobyabwenge na magendu mubyamagane, kuko bica intege iterambere twifuza".

Mu bindi Guverineri Nyirarugero yakanguriye abaturage b’Umurenge wa Gahunga, birimo kugira umuco w’isuku, yaba iyo mu ngo, ku mubiri n’iy’ibikoresho bifashisha mu ngo ari na ko barwanya ikibazo cy’imirire mibi, kwirinda amakimbirane yo mu ngo, ahanini aturuka ku businzi bukabije, kuboneza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera, kurwanya no gukumira ibiza, bitabira kuzirika ibisenge no gucukura ibyobo bifata amazi. Yabakanguriye kandi kwihutisha kwishyura mituweli ya 2022-2023 ku batarabikora no kwizigamira muri hahunda ya Ejo Heza, gukomeza kwikingiza COVID-19 mu buryo bwuzuye kuko icyorezo kikiriho.

Abaturage b'Umurenge wa Gahunga bashimiwe kandi uburyo bitabiriye ibikorwa by'ibarura rusange ry'Abaturage n'Imiturire, aho bibukijwe ko rizasozwa ku itariki ya 30 Kanama 2022, bityo ko abataribaruza bakwihutira kubikora;
Bibukijwe kandi ko ku itariki ya 02 Nzeri 2022 mu Ntara y'Amajyaruguru hazabera umuhango wo Kwita Izina Abana b'Ingagi ku nshuro ya 18, basabwa kwitegura neza, cyane cyane banoza ibikorwa by'isuku.
