BURERA: GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABAYOBOZI BO MU MIRENGE ITURIYE UMUPAKA GUFASHA ABATURAGE GUHINDURA IMYUMVIRE, BAKARUSHAHO GUFATANYA GUCA BURUNDU IBIYOBYABWENGE NA MAGENDU

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabisabye abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Umurenge n’abavuga rikumvikana bo mu mirenge itandatu y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka mu nama yamuhuje na bo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021. Ni mu rugamba rwo kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge, magendu no kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko Intara y'Amajyaruguru yatangiye, aho Ubuyobozi bw’iyi Ntara bukomeje gukangurira abayobozi n’abaturage baturiye umupaka kugira uruhare rufatika mu kurwanya, gukumira no guca burundu ibi bikorwa bitemewe mu gihugu cyacu.

Guverineri Nyirarugero yashimye intambwe imaze guterwa mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge na magendu ndetse n’uruhare abayobozi b’inzego z’ibanze babigiramo bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’imboni z’umutekano ziherutse gushyirwaho kugira ngo zifashe mu kurangiza iki kibazo. Guverineri yakomeje agaragaza ko n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa ikibazo kikigihari, kandi ko igisubizo nta handi kigomba guturuka hatari mu bayobozi. Ni nayo mpamvu yasabye abayobozi bo muri iyo mirenge kurushaho gutahiriza umugozi umwe no gufatanya kurangiza iki kibazo. Yagize ati, “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu, hari aho kigeze, ariko kandi hari n’ibikibura kugira ngo kirangire burundu. Ni yo mpamvu tubasaba nk’abayobozi kurushaho gutahiriza umugozi umwe no kunoza ubufatanye mu kurandura burundu iki kibazo. Ikindi musabwa ni ukurushaho kwegera abaturage murangaje imbere, mukabafasha guhindura imyumvire ku bijyanye n’iki kibazo, bityo na bo bakarushaho kugira uruhare mu kurwanya no guca burundu ibi bikorwa bisubiza inyuma Igihugu cyacu”.

Aba bayobozi bibukijwe kandi ko kugira ngo ibi byose bizagerweho, bagomba kurushaho kwimakaza indangagaciro yo gukunda Igihugu, kwanga agasuzuguro, kugira imyumvire iri hejuru no kunoza imikorere n’imikoranire, aho buri wese yasabwe kuba ijisho rya mugenzi we.

Ikindi abayobozi bo muri iyi mirenge basabwe ni ukurushaho gufanya n'imboni z'umutekano ziherutse gushyirwaho kugira ngo zunganire mu gikorwa cyo kurandura ibiyobyabwenge na magendu muri urwo rugamba. Aba bayobozi bagiriwe inama kandi ko ababa bagifite akaboko muri ibyo bikorwa bigayitse bagakuramo, bitaba ibyo bakazirengera ingaruka bizabagiraho.

Ku ruhande rwabo, abayobozi bo muri iyo mirenge bashimye inama bagiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi bari kumwe na we ari nako bagaragaje ahakiri intege nke hakenewe gushyirwamo imbaraga harimo no kunoza imikoranire no guhanahana amakuru hagati yabo. Biyemeje gukosora aho bitagendaga neza no kurushaho gufatanya n’inzego zitandukanye mu rugamba rwo kurandura burundu ibiyobyabwenge na magendu.

Twakwibutsa ko abayobozi n’abavuga rikumvikana bitabiriye iyi nama ari abo mu mirenge ya Bungwe, Butaro, Cyanika, Kagogo, Kinyababa na Kivuye, ari na yo mirenge itandatu y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka.