BURERA: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASUYE UMUHANDA BASE-BUTARO-KIDAHO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasuye Umuhanda Base- Butaro-Kidaho, hagamijwe kureba aho imirimo yo kuwubaka igeze, ibibazo bihari no gutanga inama zigamije kurushaho kuwihutisha.

Muri uru ruzinduko yari aherekejwemo n’abagize inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru, Guverineri Mugabowagahunde n’abo bari kumwe, basobanuriwe aho imirimo yo kubaka uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 63 igeze, aho babwiwe ko imirimo igeze ku gipimo cya 43%.

Mu bibazo bagaragarijwe bituma imirimo itihuta, birimo imvura yabaye nyinshi, gutanga ingurane kuri bamwe mu baturage bagomba kwimuka ahazagurirwa uyu muhanda, kwimura ibikorwaremezo by’amazi, amashanyarazi n’imigozi ya interineti ndetse n’ibice bimwe na bimwe by’uyu muhanda byagiye bigorana gutunganya. Aba Bayobozi babwiwe kandi ko muri aya mezi y’Urugaryi, imirimo yo kubaka uyu muhanda igiye kwihutishwa kubera ko usibye kuba hariho imicyo n’umubare w’abakozi wamaze kongerwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimye uko imirimo yo kubaka uyu muhanda iri kugenda, atanga inama zitandukanye zigamije kurushaho kuyihutisha ndetse anizeza ubuvugizi mu nzego bireba ku bibazo yagagaragarijwe mu ikorwa ry’uyu muhanda.