BURERA: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE B’UMURENGE WA GATEBE KWITEGURA NEZA IBIHE BY’IMVURA Y’UMUHINDO
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabisabye abatuye Umurenge wa Gatebe mu Karere ka Burera kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ubwo yifatanyaga na bo mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Nyakanga 2024. Uyu muganda wakorewe mu Kagari ka Musenda wibanze ku gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Cyankaranka, hagamijwe gukumira ko ubutaka bwo kuri uwo musozi bukomeza gutwarwa n’isuri ibujyana mu gishamga cy’Urugezi.
Mu butumwa yagejeje ku baturage b’uwo murenge, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabasabye kwitegura neza ibihe by’imvura idakomeza y’Umuhindo, barushaho gukora ibikorwa bizatuma iyo mvura itibasira ubutaka bwo muri ako gace ibujyana mu gishanga cy’Urugezi. Mu bikorwa yababwiye bagomba kwibandaho muri iyo myiteguro, birimo gucukura imirwanyasuri aho igomba hose, gusibura inzira z’amazi, guteganya gutera ibiti bivangwa n’’imyaka, gutera amashya ahabigenewe, kuzirika ibisenge by’inzu n’ibindi.
Mu bindi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abo baturage, birimo gutegura neza igihembwe cy’ihinga 2025 A, gukora cyane bakivana mu bukene kandi bakiteza imbere, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga no kwirinda ubusinzi n'amakimbirane yo miryango.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi abo baturage kwitabira bose kwishyura mituweli y'umwaka wa 2024-2025, kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kurinda no kubungabunga ibikorwaremezo, birimo amatiyo y'amazi, insinga z'amashanyarazi n'ibindi.
Ku ruhande rw'abo baturage, bashimiye cyane Leta y'u Rwanda ku bikorwaremezo imaze kubagezaho, birimo amazi meza, amashanyarazi, imihanda, amashuri, amavuriro n'ibindi. Basabye ko n'aho bimwe muri byo bitaragera, cyane cyane amazi n'amashanyarazi, byakwihutishwa, bityo bigakomeza kubafasha kwiteza imbere.