BURERA: ABATURAGE B’UMURENGE WA KINONI BIBUKIJWE KWIRINDA AMAKIMBIRANE N’UBUSINZI KUKO BISHOBORA GUKOMA MU NKOKORA ITERAMBERE RYABO

Ibi abaturage b’Umurenge wa Kinoni, Akagari ka Gafuka mu Karere ka Burera, babyibukijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 12 Nyakanga 2022, ubwo yifatanyaga na bo mu Nteko y’Abaturage.

Ni nyuma y’aho mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Uwanyiligira Marie Chantal yagaragaje ko muri uyu Murenge hakunze kugaragara ikibazo cy’ubusinzi ari na cyo ntandaro y’amakimbirane, cyane cyane yo mu ngo akunze kuhagaragara.  

Aha ni ho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahereye asaba abo baturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kuko bishobora gukoma mu nkokora iterambere rimaze kugerwaho. Yagize ati, “Iyo umwe mu bashakanye yishoye mu businzi, usanga urwo rugo rudatekanye, rwibera mu makimbirane, bityo bikarusubiza inyuma mu iterambere. Ntiwaba mu makimbirane ngo uzibuke kujyana abana mu ishuri cyangwa se ngo uzibuke kubashakira indyo yuzuye. Ndabasaba rero gukemura icyo kibazo cy’ubusinzi cyavuzwe kuko ari cyo ntandaro y’amakimbirane akunze kugaragara mu miryango kandi bikoma mu nkokora iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange”.

Guverineri Nyirarugero yaganirije kandi abo baturage kuri gahunda za Leta zitandukanye zabashyiriweho, abibutsa akamaro kazo ndetse abasaba no kuzitabira uko bikwiye.

Ni muri urwo rwego yabakanguriye gutanga mituweli y'umwaka wa 2022-2023 kugira ngo babashe kwivuza ku gihe, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kugira ngo bategure amasaziro yabo meza, kwimakaza umuco w'isuku no kuyitoza abana bato ndetse no kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana bato. Yabasabye kandi kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bahereye mu ngo zabo, kwitegura neza Ibarura Rusange ry'abaturage riteganyijwe gukorwa mu kwezi kwa Kanama 2022, aho basabwe kuzazirikana amakuru y'ijoro ry'ifatizo ryo ku wa 15/08/2022 no kuzatanga amakuru yose azaba akenewe muri iryo barura ndetse no gukomeza kwingiza icyorezo cya COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Muri iyo Nteko y'abaturage kandi na bo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo ku bari babifite. Ibibazo byabajijwe byagarutse ku birebana n'amakimbirane yo mu ngo, ibijyanye n'abagurisha inka zo muri gahunda ya Girinka, abakeneye ubufasha bwo kubakirwa, abakeneye gufashwa muri gahunda ya VUP n'ibindi.

Ibibazo byose byabajijwe byahawe umurongo w'uburyo bigomba gukemuka na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.