BURERA: ABATURAGE B’UMURENGE WA BUNGWE BARASABA GUKORERWA UMUHANDA UBAHUZA N’AKARERE KA GICUMBI
Iki ni kimwe mu byifuzo abaturage b’Umurenge wa Bungwe bagejeje kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru , Mugabowagahunde Maurice kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, ubwo yari yabasuye akanifatanya na bo mu Nteko y’Abaturage.

Sinayibagiwe Jean de Dieu watanze icyifuzo cyo gukorerwa umuhanda uhuza Umurenge wabo wa Bungwe n’Akarere ka Gicumbi, yagaragaje ko abatuye muri ako gace bakenera serivisi nyinshi mu Karereka Gicumbi bitewe n’uko Umujyi wa Gicumbi ubegereye kandi urimo serivisi zitandukanye. Yongeyeho ariko ko kugeza ubu usanga bagorwa no kugerayo kuko nta bundi buryo bwo gukoresha usibye gutega moto ko kandi na zo zibahenda zitwaje ko umuhanda ari mubi. Yagize ati, “Nk’ubu kuva hano kugera i Gicumbi kuri moto baduca amafaranga ibihumbi umunani bitwaje ko umuhanda atari nyabagendwa kuko wangiritse, cyane cyane ku ruhande rw’Umurenge wa Manyagiro wo mu Karere ka Gicumbi, ni yo mpamvu twabasabaga Nyakubahwa Guverineri ko mwadukorera ubuvugizi uwo muhanda ugakorwa”.
Sinayibagiwe yongeyeho kandi n’ubusanzwe agace batuyemo bakigorwa no gukora ingendo rusange, bitewe n’uko hakorera kompanyi imwe yo gutwara abantu yitwa “Shaloom”, aho yaboneyeho gusaba ko bakorerwa ubuvugizi kompanyi zitwara abantu muri ako gace zikiyongera ariko na none n’ibikorwaremezo by’imihanda bikarushaho gutunganywa.

Kuri iki cyifuzo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yamenyesheje abaturage b’Umurenge wa Bungwe ko muri iyi minsi Uturere twose turi gutegura ingamba z’iterambere ry’igihe cy’imyaka itanu (District Development Strategies), bityo ko uyu muhanda uzazirikanwa kandi ko uzashyirwa mu bikorwa byihutirwa bigomba kuzakorwa.Yongeyeho ko ibyifuzo byabo bijyanye n’ingendo rusange byumvikana, abizeza ko uko amikoro azagenda aboneka ibyo bibazo bihari bizagenda bikemurwa.

Muri iyi Nteko kandi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko ari intandaro y'amakimbirane agaragara mu ngo n'indwara zitandukanye, gukora cyane bakivana mu bukene, bakiteza imbere, kunoza isuku muri byose no kuyigira umuco, kujyana abana bose mu ishuri no gukurikirana ko batarisiba, kwihutira kwishyura mituweli y'umwaka 2023-2024 ku batarabikora, kwitegura neza amatora ateganyijwe muri Nyakanga, abadafite indangamuntu bihutira kuzifata.

Abaturage b'Umurenge wa Bungwe batanze kandi ibindi bitekerezo ndetse banabaza ibindi bibazo bari babifite. Ibibazo byabajijwe byibanze ku kugezwaho amashanyarazi n’amazi aho bitaragera, amakimbirane ashingiye ku butaka, gufasha urubyiruko kubona imirimo, gusaba ubufasha butandukanye n'ibindi.
Ibibazo byose byabajijwe, bimwe byahise bihabwa ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera.
