ANDIKISHA UMWANA WESE MU IRANGAMIMERERE KUKO ARI UWAGACIRO
Kuri uyu wa10/05/2021 muri HOTEL OBERGE IKAZE mu Karere ka Musanze harabereye amahugurwa yateguwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kuri CRVS (kwandikisha abana bavutse no Kwandukuza abantu bapfuye).
Aya mahugurwa yahuje ibyiciro bitandukanye byaturutse mu Turere 5 tugize iyi Ntara:
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa
- Abayobozi mu Turere bashinzwe Imibereho myiza y'Abaturage
- Abahagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Abagore
- Abahagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Abafite Ubumuga
- Abahagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Urubyiruko
- Abashinzwe itangazamakuru mu Karere
- N'abahagarariye ibinyamakuru bikorera muri iyi Ntara
abitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe igihe igikorwa cyo kwandika umwana wavutse no kwandukura uwapfuye gikorerwa, amategeko agenga iki gikorwa ndetse nibisabwa kugirango iri yandikisha ry'abavutse cga kwandukuza abapfuye rikorwe; Muri aya mahugurwa kandi hanasobanuwe akamaro k'irangamimerere rikozwe neza n'ingaruka zibaho mu gihe ridakozwe neza.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amahugurwa; Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru madame NYIRARUGERO Dancille yibukijeabayitabiriye kurushaho gusobanurira abaturage hirya no hino aho batuye ibyiza byo kwandikisha abana bavutse ndetse no kwandukuza abantu bapfuye ku gihe kandi anabibutsa ko mwana wese agomba kwandikwa kuko ari uwagaciro. Akomeza asaba kandi abitabiriye amahugurwa kurushaho gusobanurira abandi ibyiza n'ikoreshwa rya CRVS iwabo aho batuye.
