AMBASADERI W’U BUYAPANI YASUYE INTARA Y’AMAJYARUGURU AHAFUNGURA IKIGO CYO GUHANGA UDUSHYA HIFASHISHIJWE IKORANABUHANGA

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022, Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, H.E Masahiro IMAI, yasuye Intara y’Amajyaruguru, aho we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe na Guverineri w'iyi Ntara, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano itaguye y’iyi Ntara n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier. Ibiganiro aba Bayobozi bombi bagiranye, byibanze ku mishinga Igihugu cy'u Buyapani giteramo inkunga u Rwanda, ikorerwa mu Ntara y'Amajyaruguru.

Ni muri urwo rwego nyuma y'ibyo biganiro, aba Bayobozi bombi batangije ku mugaragaro Ikigo cyo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga, cyubatse mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Iki kigo kikaba kigenewe gufasha abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko kikaba cyarashyizweho ku bufatanye bw'Igihugu cy'u Buyapani binyuze mu Kigo cyabwo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga- JICA na Leta y'u Rwanda ihagarariwe n’Ikigo cyayo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi- RISA.

Abafashe ijambo muri uyu muhango, bishimiye umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye n'ubufatanye bubiranga mu mishinga y'iterambere. Basabye abaturage begerejwe iki kigo, cyane cyane urubyiruko, kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye, bakiteza imbere kandi bakanateza imbere Igihugu.