AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP YASOJWE, INTARA Y’AMAJYARUGURU IHACANA UMUCYO

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023 nibwo hashojwe Amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2022-2023 ku rwego rw’Igihugu, aho imikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Huye. Aya marushanwa yatangiye mu kwezi kwa Mata 2023 ku rwego rw’Uturere, yasojwe hakirwa imikino itandukanye, irimo umupira w’amaguru, imikino y’amaboko (Basketball na Volleyball), umukino w’abafite ubumuga (Seatball), gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare, gusimbuka urukiramende no gukina igisoro, yitabiriwe n’abagore n’abagabo.

Iyi mikino ya nyuma yakurikiranwe n’Abayobozi  batandukanye, barimo, Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr Kaitesi Usta, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda- FERWAFA, Munyantwali Alphonse, ba Guverineri b’Intara zigize Igihugu n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abayobozi b’Uturere tugize Igihugu, Inzego z’Umutekano n’abandi batandukanye.

INTARA Y’AMAJYARUGURU YAHACANYE UMUCYO

Mu mikino isoza Amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2022-2023, Intara y’Amajyaruguru yahacanye umucyo kuko yaje ku mwanya wa mbere, aho yabonye ibihembo, birimo ibikombe bitanu, birimo icy’umukino w’intoki Basketball, mu bagabo n’abagore byegukanywe n’amakipe yo mu Karere ka Musanze, icy’umupira w’intoki (volleyball) mu bagore cyegukanywe n’ikipe yo mu Karere ka Gicumbi, igikombe cyahawe Intara y’Amajyaruguru kubera ko yahize izindi mu gusiganwa ku magare mu bagore ndetse n’igikombe cyahawe Intara yitwaye neza, na cyo cyatashye mu Majyaruguru. Mu bindi bihembo, iyi Ntara yegukanye, birimo imidari cumi n’itandatu, yabonetse mu mikino yo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ndetse no gukina igisoro. Muri iyo midari, harimo ine ya zahabu, itanu ya feza n’imidari irindwi y’umuringa.

Twabibutsa ko amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”, ari amarushanwa ngarukamwaka yitabirwa n’imirenge yose igize Igihugu