AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP: AMAKIPE Y’UMUPIRA W’AMAGURU Y’UMURENGE WA KIMONYI MU BAGABO N’UWA NYAMIYAGA MU BAGORE, NI YO AZAHAGARARIRA INTARA Y’AMAJYARUGURU KU RWEGO RW’IGIHUGU

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, kuri Stade Shyorongi iherereye mu Karere ka Rulindo habereye imikino ya nyuma y’Amarushanwa Umurenge Kagame Cup, umupira w’amaguru.

Mu bagore hakinnye Umurenge wa Kagogo wo muri Burera n’uwa Nyamiyaga wo muri Gicumbi. Uyu mukino warangiye Nyamiyaga itsinze Kagogo kuri penaliti 4-3, igihe gisanzwe cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mu bagabo hakinnye Umurenge wa Base wo muri Rulindo n’Umurenge wa Kimonyi wo muri Musanze. Uyu mukino warangiye Kimonyi itsinze Base 3-1.

Amakipe ya Kimonyi mu bagabo na Nyamiyaga mu bagore yabaye aya mbere yahawe ibihembo, birimo igikombe, umupira wo gukina n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri. Aya makipe kandi azahagararira Intara y'Amajyaruguru mu mikino yo ku rwego rw'Igihugu.

Iyi mikino yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde Maurice, Abayobozi b’Uturere twa Musanze na Burera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Nzabonimpa Emmanuel, Abayobozi Bungirije mu Turere twa Rulindo, Gicumbi na Burera, abakozi b'Intara ndetse n'abaturage benshi

Ubutumwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagejeje ku bitabiriye iyi mikino, bwagarutse ku kubasaba kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, kurangwa n’isuku no kurangwa n’urukundo hagati yabo.