AMAJYARUGURU: UMURENGE WA BUKURE WAHIZE IYINDI MU ISUKU, UMUTEKANO NO KURWANYA IGWINGIRA, WASHYIKIRIJWE IGIHEMBO CY’IMODOKA
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2023 ni bwo hashojwe ubukangurambaga ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira, bwateguwe na na Polisi y'u Rwanda. Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, ari na wo murenge waje ku mwanya wa mbere muri iyi Ntara. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Musabyimana Jean Claude, ari na we wari Umushyitsi Mukuru. Cyitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda, DIGP Ujeneza Chantal, Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru, Inzego z'Umutekano, Abayobozi mu Nzego za Leta n'iz'Abikorera ndetse n'abaturage b'Akarere ka Gicumbi biganjemo ab’Umurege wa Bukure.

Iki gikorwa cyajyanye kandi no gutanga ibihembo ku bahize abandi, aho Umurenge wa Bukure wahize iyindi mu Ntara y'Amajyaruguru, wahawe igihembo cy'imodoka ifite agaciro ka miliyoni makumyabiri n’esheshatu ari na cyo gihembo nyamukuru. Imirenge ya Kivuruga, Muhoza, Kivuye na Shyorongi yahawe moto, imwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo inani, ni mu gihe kandi Utugari twa Mpenge, Bugaragara, Karenge na Nyirataba twahize utundi, buri kose kahawe igihembo cy'amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe. Akarere ka Gakenke kahize utundi kahawe igikombe n'icyemezo cy'ishimwe.
Mu ijambo rye ry'ikaze, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bufatanye igaragaza mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y'abaturage, aho igira uruhare mu kubakira abatishoboye, kurwanya igwingira, guteza imbere isuku itaretse no gucunga umutekano w'abantu n'ibintu byabo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda, na we mu ijambo rye, yashimiye ababonye ibihembo guhera ku Karere kugera ku Kagari, abasaba ko ibihembo babonye byababera imbarutso yo kubungabunga umutekano ku buryo buhoraho no guteza imbere umuco w'isuku n'isukura kandi buri muturage akabigira ibye.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bikorwa by'indashyikirwa ikora bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage, birimo iby'amaboko n'iby'ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y'abaturage, cyane cyane mu bijyanye no kurandura igwingira no kwimakaza isuku.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko isuku u Rwanda rwimakaje imbere iri mu bituma ruza ku isonga mu ruhando mpuzamahanga ndetse ikaba inatuma Abanyamahanga bagana Igihugu cyacu ari benshi. Akaba ari naho yahereye asaba abaturage kurangwa n'isuku aho ari ho hose, ku mubiri, aho batuye, aho bakorera, isuku ku bana n'isuku aho bahurira. Yakomeje avuga ko ibikorwa byiza bijyanye n'isuku, umutekano no kurwanya igwingira mu bana bato, bigomba gukomeza kandi bigakwira hose mu Ntara y'Amajyaruguru kandi buri muturage akabigiramo uruhare.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abahawe ibihembo kubifata neza no kubikoresha mu nyungu z'abaturage kandi bagakomeza gushyira imbaraga muri bene ibyo bikorwa. Yasabye kandi abayobozi b'inzego z'ibanze kuzakomeza kuba hafi abaturage kugira ngo ibyo bikorwa bitazasubira inyuma.

Igikorwa cyo gusoza Ubukangurambaga ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira cyaranzwe kandi no guha amata abana nk'ikimenyetso cyo kwimakaza indyo nziza no kurwanya igwingira ndetse no gusabana mu mudiho, abayobozi n'abaturage bishimira ubufatanye bw'inzego z'ibanze na Polisi y'u Rwanda n'ibihembo byatanzwe.




