Amajyaruguru: Ubufatanye bw’inzego n’abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira imirire mibi n’igwingira

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi habereye inama yihariye yibanze ku kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyi nama yari igamije kongera imbaraga mu guhuza inzego zitandukanye no gushimangira ubufatanye mu gukemura iki kibazo gikomeye kigira ingaruka ku mibereho n’imikurire myiza y’abana.

Inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abayobozi b’Uturere tugize Intara, inzego z’umutekano, abahagarariye Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), abafatanyabikorwa barimo CLADHO na World Vision, sosiyete sivile ndetse n’abana bahagarariye Komite z’Abana ku rwego rw’Intara.

Mu ijambo ry’ikaze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimangiye ko hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira. Muri zo harimo guteza imbere isuku n’isukura, gukangurira imiryango guha abana indyo yuzuye kandi iboneye, gukurikirana imikurire y’abana bato no gukemura amakimbirane yo mu ngo abangamira iterambere ry’abana. Yagaragaje ko intsinzi y’izi ngamba izashingira ku bufatanye busesuye bw’inzego zose no ku ruhare rwa buri wese mu kuzishyira mu bikorwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagarutse ku mpamvu nyamukuru zitera imirire mibi n’igwingira, zirimo umwanda, ubusinzi, amakimbirane yo mu miryango, inda ziterwa abangavu, ndetse n’imyumvire idahwitse ku burere n’imirire y’abana. Yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa kurushaho kunoza imikoranire, guhanahana amakuru ku gihe, no gushyira hamwe mu bikorwa bifatika bigamije kurandura burundu iki kibazo.

Abitabiriye inama basuzumye ishusho y’ikibazo mu Ntara y’Amajyaruguru, bagaragaza intambwe imaze guterwa, imbogamizi zisigaye, ndetse banagaragaza ingamba nshya zigamije kunoza ubufatanye no kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira. Hibanzwe cyane ku kongera ubukangurambaga mu baturage, gukoresha neza amakuru y’ibipimo by’imikurire y’abana no gukomeza gukorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’imidugudu.

Iyi nama yasize hafashwe imyanzuro ishimangira ubufatanye bw’inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage, hagamijwe kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Amajyaruguru.