AMAJYARUGURU: HIZIHIRIJWE UMUNSI W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA 2021 KU RWEGO RW’IGIHUGU
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, hirya no hino mu Rwanda hizihijwe Umunsi ngarukamwaka w’Umwana w’Umunyafurika, aho iki gikorwa cyabereye mu masibo yose, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana”.
Ku rwego rw'Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugengabari, Akagari ka Nyanamo, Isibo ya Abaticumugambi. Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Bayisenge Jeannette. Witabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Abayobozi batandukanye b'Akarere ka Burera n'abaturage bo mu Isibo Abaticumugambi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yibukije ko uruhare rwa buri wese mu kwita ku mikurire myiza y’abana bato ari ingenzi. Yagize ati, “Aho dutuye mu Isibo tugomba gukomeza kugira uruhare no gukora neza inshingano zacu mu bikorwa byose bigamije imikurire myiza y'umwana, kumurinda no kumurengera. Tuzirikane ko imyaka ya mbere y'ubuzima bw'umwana igira uruhare rukomeye mu guteza imbere imikurire ye mu gihagararo, mu bwenge, mu mbamutima no mu mibanire ye n'abandi”.
Minisitiri Bayisenge yasabye abatuye mu Isibo, gukomeza kuganira ku mpamvu zitera imirire mibi no kuzifatira ingamba zirambye. Yabasabye kandi gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imikurire myiza y’abana, bitabira gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana bato, kuko ari bo hazaza h’Igihugu cyacu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yibukije abaturage b'umurenge wa Rugengabari ko iyi Ntara ikungahaye ku biribwa nyamara ikaba ifite umubare munini w'abana bafite imirire mibi n'igwingira, maze abasaba kwisuzuma aho batuye mu Isibo bagafata ingamba zo gukemura burundu iki kibazo. Mu bindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abo baturage, birimo kwirinda amakimbirane mu ngo, kuboneza urubyaro, gutegura yuzuye, kwipimisha inda ku bagore batwite, kwitabira gutanga mituweli no kwizigamira.

Igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika cyaranzwe no kugaburira abana bato indyo yuzuye, guha abana Vitamini A n'ikinini cy'inzoka, gupima abana bato harebwa ibipimo bijyanye n'imikurire yabo no gutera imboga mu murima w'igikoni.
