AMAJYARUGURU: HIZIHIJWE UMUNSI WO GUSHIMIRA ABASORA KU NSHURO YA 20

Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ukwakira 2022 i Musanze habereye  umuhango wo gushimira Abasora ku nshuro ya 20 ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza". Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.

Iki gikorwa cyateguwe n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, cyitabiriwe na Komiseri Mukuru Wungirije w'iki Kigo, Bwana Kaliningondo Jean Louis ari na we wari uhagarariye uru rwego, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Dr Geoffrey Mushaija, abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara, Abayobozi mu nzego za Leta n'iz'umutekano, Abayobozi b'Urugaga rw'Abikorera n'Abikorera bo muri iyi Ntara.

Mu ijambo rye, Komisieri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yavuze kwizihiza uyu munsi wo gushimira Abasora biri muri gahunda y’Ukwezi ko gushimira abasora kugamije kumurikira Abanyarwanda amafaranga yakusanyijwe akomotse ku misoro n'amahoro, gushimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo bizamure kwibwiriza gusora, gushimangira ubufatanye hagati ya RRA, Abikorera n'izindi nzego no kungurana ibitekerezo ku byanozwa mu mikoranire ya RRA n'Abikorera hamwe n'izindi nzego.

Agaruka ku Ntara y'Amajyaruguru, Bwana Kaliningondo yavuze ko iyi Ntara yakomeje kwitwara neza mu gukusanya imisoro y'imbere mu gihugu mu myaka ibiri ishize, ibi bikaba byaratumye habaho inyongera ya 34.8%. Ibi ngo byatewe kandi  ahanini n'imikoranire myiza hagati y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n'abasora yazamuye imyumvire ku rwego rushimishije.

Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yagaragaje kandi ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari 2021-2022, Intara y'Amajyaruguru yinjije miliyari 35.3 zihwanye na 120.8% y'imisoro y'ubutegetsi bwite bwa Leta, ni mu gihe kandi iyi Ntara yinjije miliyari 6.9 zihwanye na 84.8% y'imisoro yeguriwe Uturere.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyaruguru, Madamu Mukanyarwaya Donatha yashimye imikoranire myiza iri hagati y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n'Abikorera, kuko ngo abakozi b’iki kigo basigaye bamanuka mu Turere bagakemura ibibazo by’abikorera ndetse bakanabaha ibisobanuro bjijyanye n’imisoro n’amahoro. Yaboneyeho gusaba abikorera bo muri iyi Ntara gukomeza kwimakaza umuco wo gusorera ku gihe no kwirinda ibikorwa byose byabakurira ibihano no kurwanya magendu igacika burundu.

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Abikorera bo muri iyi Ntara ku ruhare rwabo mu iterambere ry’iyi Ntara no mu kuzamura imibereho y'abayituye. Yaboneyeho kubasaba gukomeza kuzamura urwego rw'imitangire ya serivisi no kwakira neza ababagana.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yavuze nyuma ya COVID-19 hari ibimenyetso ko ubukungu bw'u Rwanda bugenda buzanzamuka kandi ko uruhare rw'Abikorera ari ntagereranywa muri uwo rwego. Yasabye abasora bo mu Ntara y’Amajyaruguru guhora baharanira intego yo gusora neza, kwirinda magendu no gukoresha EBM.

Abasora bitabiriye uyu muhango kandi na bo bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse babaza n'ibibazo, byose bigamije kunoza imikiranire hagati yabo n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Uyu muhango waranzwe kandi no gutanga ibihembo ku basora batanu bahize abandi mu ntara y’Amajyaruguru, aho muri buri Karere hahembwe umwe wahize abandi.