AMAJYARUGURU: HIZIHIJWE UMUNSI WO GUSHIMIRA ABASORA
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, i Musanze hizihirijwe umunsi ngarukamwaka wo gushimira Abasora ku rwego rw’Intara y'Amajyaruguru, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “EBM yanjye, umusanzu wanjye”, umunsi wateguwe n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro-RRA.
Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 22 yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Niwenshuti Ronald, Abayobozi mu nzego zitandukanye, Inzego z'Umutekano n'abasora bo mu ngeri zitandukanye.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yagaragaje ko gushimira abasora ari umwanya mwiza wo kwereka abasora n'Abanyarwanda muri rusange umusaruro wavuye mu gukusanya imisoro, kubamurikira bimwe mu byo imisoro yagejeje ku gihugu no kungurana ibitekerezo ku bikenewe kunozwa mu mikoranire y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’izindi nzego.
Mu bikorwa byagezweho mu mwaka wa 2023-2024, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwavuzemo amategeko yavuguruwe n’amateka ya Minisitiri yashyizweho, agamije korohereza abasora n'amavugurura atandukanye mu ikoranabuhanga agamije koroshya imitangire ya serivisi.
Hatanzwe ingero z’itegeko rishyiraho umusoro ku mabuye y’agaciro wavuye ku gipimo 6% ukajya hagati ya 0.5% na 3%. Mu mateka ya Minisitiri yashyizweho harimo amahirwe akomoka ku kwigaragaza ku bushake aho abarenga 5,200 bagaragaje imisoro batamenyekanishije bagakurirwaho ibihano n’inyungu z’ubukererwe.
Ku bijyanye n’amavugurura mu ikoranabuhanga, hatanzwe ingero zirimo guhagarika TIN z’ubucuruzi, hashyizweho sisitemu yoroshya kohereza, kwakira no gusubiza amabaruwa (ECMS), kwandukura TIN zirenga 40,000 zitakoze no kuzikuriraho ibihano zaciwe na sisitemu y’ikoranabuhanga no koroshya ibisabwa ku bashaka kwishyura ibirarane by’imisoro.
Hagaragajwe kandi ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023-2024 mu Ntara y'Amajyaruguru hakusanyijwe imisoro igera kuri miliyari 52.69 ku bijyanye n'imisoro y'ubutegetsi bwite bwa Leta na miliyari 7.62 ku bijyanye n'imisoro yeguriwe Inzego z'Ibanze.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku kamaro ko gushimira abasora, aho yashimangiye ko barushaho kubahiriza inshingano zabo no kwishimira ibyagezweho biturutse mu misoro iba yakusanyijwe.
Yagarutse kandi ku kamaro ka EBM, asaba abacuruzi kubigira ibyabo, bakitabira kuyikoresha neza ndetse n’abaguzi bakazirikana kwaka inyemezabuguzi ya EBM kuko hari n’ishimwe ribagarukira.
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abasora bo muri iyi Ntara kwirinda ibikorwa bya magendu n'ibindi bihungabanya ubukungu bw'Igihugu, anabizeza ubufatanye bw'inzego za Leta mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Kwizihiza umunsi w'Abasora mu Ntara y'Amajyaruguru byaranzwe kandi no guhemba Abasora bahize abandi mu kuzuza neza inshingano zabo mu mwaka w'ingengo y'imari 2023-2024.