AMAJYARUGURU: HATANGIJWE UKWEZI KW’IMIYOBORERE MYIZA KUZIBANDA K’UGUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022 mu turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru hatangijwe "Ukwezi kw'Imiyoborere Myiza", kuzibanda k'ugukemura ibibazo bitandukanye by'abaturage no kubaha serivisi nziza kandi inoze. Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru ibikorwa by'uku kwezi byatangirijwe mu Karere ka Musanze.

Atangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uku kwezi kw'Imiyoborere Myiza, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yavuze ko Igihugu cy'u Rwanda cyimakaje imbere imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, bityo ko umuturage wese ufite ikibazo aba agomba kugikemurirwa kandi bigakorwa nta kumuhataza. Yaboneyeho gusaba abayobozi mu nzego zitandukanye bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru kurushaho gushyira imbaraga mu kwegera abaturage, kumva ibibazo bafite no kubikemura, ibyo badashoboye gukemura bigashyikirizwa inzego zisumbuye kugira ngo bihabwe umurongo w’uburyo bigomba gukemurwamo.

Ku ruhande rw'abaturage, Guverineri Nyirarugero yabasabye kwirinda ibibazo, cyane cyane ibishingiye ku makimbirane yo mu miryango ari na ko yabibukije kandi ko n'igihe hari avutse bajya bihutira kuyakemura mu bwumvikane bakirinda gusiragira mu nkiko.

Mu gutangiza uku Kwezi kw’Imiyoborere Myiza, abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bafite ibibazo bitandukanye, bahawe umwanya wo kubibaza, aho byahawe ibisubizo n'umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze n'Inzego zikorera muri iyi Ntara, zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’Amashanyarazi (REG), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka n’izindi.


