AMAJYARUGURU: HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA KU KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023 mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti, “Umwana utagwingiye ni ishema ry’Umuryango, Umwana utagwingiye ishema ry’Igihugu”, bwatangirijwe ku rwego rw’Intara mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mugunga, aho Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice.

Nk’uko byasobanuwe, ubushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2015-RDHS 19/20) bwagaragaje ko mu Ntara y’Amajyaruguru igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 39.6% ni mu gihe kandi hagendewe ku mibare iherutse kuva mu Cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri Kamena 2023, igaragaza ko igwingira mu bana bari mu nsi y’imyaka itanu muri iyi Ntara rigeze kuri 28.1%. Akaba ari muri urwo rwego hateguwe ubu bukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire y’ababyeyi ku bijyanye n’uburyo bagomba kwita cyane cyane ku bana bari mu nsi y’imyaka itanu, hagamijwe kugabanya imibare y’abana bagwingira.
Mu bizibandwaho muri ubu bukangurambaga, harimo kumenya aho abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira baherereye no kubakurikirana, guhura n’ababyeyi b’abo bana no gufatanya gushaka igisubizo, kwigisha ababyeyi bose bafite abana bari mu nsi y’imyaka itanu bagasobanurirwa neza uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’ibiyigize ndetse no gusura no kuganiriza imiryango ifite abana bagaragaweho igwingira n’imirire mibi no kubahuza n’Ibigo Nderabuzima bibegereye.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubu bukangurambaga, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku kuba muri iyi Ntara haboneka umusaruro uhagije w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ariko nyamara hakaba hakigaragara umubare munini w’abana bafite imirire mibi n’igwingira, avuga ko hakwiye impinduka zigaragara zijyanye no kuzamura imyumvire ku ruhande rw’ababyeyi y’uburyo bakwiye kwita ku bana bose bafite mu nsi y’imyaka itanu.
Ni muri urwo rwego, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abatuye muri iyi Ntara guhagurukira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, barushaho kwita mikurire y’abana bato, cyane cyane bakita ku mirire yabo igomba kuba igizwe n’indyo yuzuye kandi bakanita ku ngano n’inshuro umwana agagaburirwa ku munsi.Yabasabye kandi kwita ku isuku no kuyigira umuco, kwitabira gutera ibiti by'imbuto, nibura bitatu buri rugo, kwitabira kuvugurura uturima tw’igikoni ndetse no kwitabira guha abana bato ibikomoka ku matungo.

Yongeyeho kandi ko ibi byose bitagerwaho igihe mu rugo nta bwumvikane buharangwa, ari na ho yahereye asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kwirinda ubusinzi no gusesagura umutungo w’umuryango n’ibindi byose byatuma umudendezo w’urugo uhungabana, kuko bigira ingaruka zikomeye ku mikurire y’abana.
Twabamenyesha ko ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa kabiri, buzamara igihe cy’ukwezi kandi ko buzagera ku byiciro bitandukanye by’abatuye Intara y’Amajyaruguru.


