AMAJYARUGURU: HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE KWIHUTISHA IKEMURWA RY’IBIBAZO BY’ABATURAGE N’IMITANGIRE YA SERIVIS INOZE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru  hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage n’imitangire ya serivisi inoze, igikorwa cyabereye hirya nio hino mu Nteko z’Abaturage. Ubu bukangurambaga bugamije kurushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo no kubaha serivisi inoze, buzakorerwa mu nzego zose kuva ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’Umudugudu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille wifatanyije n’Akarere ka Rulindo mu gutangiza ubu bukangurambaga, yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuba Igihugu cyimakaza kandi cyubahiriza ihame ry’imitangire ya serivisi nziza ishingiye ku muturage nk’ikimenyetso cy’imiyoborere myiza mu nzego zose.

Yongeyeho ko intego y’ubu bukangurambaga ari ukwakira, gusesengura, gukorera ubuvugizi no gukemura ibibazo by’abaturage, bizakorwa n’itsinda ry’abakozi rigomba gushyirwaho ku bufatanye bw’Intara n’Uturere tuyigize kandi ko abo bakozi bagomba gusanga abaturage iwabo, bityo bikabarinda gukora ingendo ndende.

Guverineri Nyirarugero yagize ati, “Umuturage ku isonga ni umuturage udafite ibibazo, kandi iyi gahunda ntizakuraho izindi gahunda zisanzwe zifashishwa mu gukemura ibibazo byabo, zirimo inteko z’abaturage n’indi minsi yahariwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, ahubwo iyi gahunda ni iyo kwegera abaturage hagakemurwa ibibazo, ndetse bagahabwa na serivisi zinoze zitangirwa ku buyobozi butandukanye. Bizajya bifasha umuturage kubona serivisi adataye imirimo ye bimufashe kongera umusaruro no kwiteza imbere”.

Ubu bukangurambaga ku ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage n’imitangire ya serivisi inoze bwatangijwe kuri uyu wa kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru, buje busanga ubundi bwatangijwe mu minsi ishize, burimo ubwo kwirinda no kurwanya ubusinzi ndetse n’ubukangurambaga ku isuku n’isukura.