AMAJYARUGURU: HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWWE KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE

Kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 23 Nzeri 2025 mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, hatangijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza Ihame ry'Uburinganire muri iyi Ntara, gifite insanganyamatsiko igira iti, “Umuryango utekanye, Ishema ryanjye”.

Ku rwego rw’Intara, iki cyumweru cyatangiirijwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, aho Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, Inzego z'Umutekano n'abandi bayobozi batandukanye ndetse n'abaturage baturutse mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze.

Mu ijambo rye ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yagaragaje ko hari ibikibangamiye ihame ry'uburinganire muri ako Karere, birimo abagore bakiri bake mu myanya y'ubuyobozi cyane cyane mu nzego zegereye abaturage, aho yatanze ingero muri Njyanama z’Imirenge n’Utugari, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari no mu rwego rw’abikorera. Hari kandi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu miryango n'ibindi.

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire yasabye abaturage b'Akarere ka Musanze kwimakaza ihame ry'uburinganire, kwimakaza ibiganiro mu muryango no gukemura ibibazo bikiwugaragaramo. Yabasabye kandi kwirinda kubana mu buryo budakurikije amategeko kuko bigira ingaruka nyinshi ndetse no kongera imbaraga mu burere bw'abana no kwihugura mu buryo bwo kurera bugezweho kuko butandukanye n'ubwo bo barezwemo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko Umuryango ari wo shingiro ry'ibindi byose maze asaba buri wese guharanira ko utekana kuko iyo bitameze gutyo ari yo ntandaro y'ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane, ihohoterwa, abana bata ishuri, abana bagwingira, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

Ubutumwa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, abicishije mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo, bwagarutse ku kugaragaza uko ihame ry’uburinganire rishingiye ku muryango ari umusingi wo kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye. Yabasabye abaturage kurwanya ibikibangamiye umuryango n'ihame ry'uburinganire, birimo inda ziterwa abangavu, igwingira mu bana, amakimbirane, umwanda, abana bata ishuri, urunguze n'ibindi.

Iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Ntara y'Amajyaruguru cyaranzwe no gusezeranya imiryango mirongo itatu n’itanu imbere y'amategeko ndetse no gusabana hagati y'abayobozi, imiryango yasezeranye n'abaturage.