AMAJYARUGURU: BAGANIRIYE KU IHANGWA RY’UMURIMO


Kuri uyu wa kabiri, i Musanze hateraniye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka yo ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, yateguwe ku bufatanye bw'iyi Ntara na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ku ihangwa n'ikorwa ry'umurimo unoze. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti, “Imyaka 30: Urubyiruko mu ihangwa ry'Umurimo”.

Iyi nama yayobowe na Minisistiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette afatanyije na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yitabiriwe n'abantu basaga 370 bo mu byiciro bitandukanye, barimo Abayobozi mu nzego za Leta, iz'Abikorera Amadini n'Amatorero, inzego z'Umutekano, urubyiruko n'abandi, baturutse hirya no hino muri iyi Ntara bafite aho bahurira n’ihangwa ry’umurimo.

Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu guhanga imirimo banafata ingamba zitandukanye zigamije  kurushaho kwihutisha ihangwa ry'imirimo mishya itanga akazi ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko.

Mu ijambo ry'ikaze, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagaragaje ko mu myaka 7 ishize, muri iyi Ntara hahanzwe imirimo 230,410 kandi ko mu rwego rwo kwihutisha ihangwa n'ikorwa ry'umurimo unoze muri iyi Ntara, hashyizweho ingamba zitandukanye, zirimo kongera imishinga y'iterambere itanga akazi, gukangurira urubyiruko guhanga imirimo no guhanga udushya, gukangurira abikorera guha urubyiruko uburyo bwo kwimenyereza umwuga no kuruha akazi, kongera amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, kongera umubare w'udukiriro no kongera ibigo bihugura Urubyiruko.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo yavuze ko umurimo ari inkingi ikomeye y'iterambere ry'ubukungu bw'Igihugu, ari naho yahereye ashima uruhare rw'inzego zitandukanye mu Ntara y'Amajyaruguru mu guhanga imirimo mishya, cyane cyane igamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.