AMAJYARUGURU: ABAYOBOZI BIYEMEJE KURUSHAHO KUNOZA IBYO BAKORA MU NYUNGU Z’UMUTURAGE

Mu mwiherero w’umunsi wahuje Intara y’Amajyaruguru n’Uturere tuyigize kuri iki cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025 wari ufite insanganyamatsiko igira iti, “Dufatanye, twihutishe iterambere”, abayobozi bawitabiriye biyemeje kurushaho kunoza ibyo bakora mu nyungu z’umuturage. 

Uyu mwiherero wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi wayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, witabiriwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'iyi Ntara, abakozi b'iyi Ntara, Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara, abagize Biro z'Inama Njyanama z'Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere, Abayobozi b'Imirimo Rusange mu Turere na bamwe mu bafatanyabikorwa. Witabiriwe kandi na Madamu Diana Louise Ofwona, Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w'Intebe n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage, Ruterana Boniface. 

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ari umwanya mwiza wo kongera guhurira hamwe hagamijwe gutekereza cyane ku ngamba zo kurushaho kwihutisha iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, cyane cyane kwishakamo ibisubizo bijyanye no gufasha abaturage kwivana mu bukene, bityo gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) y’imyaka itanu ikazasiga nta muturage wo muri iyi Ntara ukirangwa mu nsi y’umurongo w’ubukene.

Yagize ati, Ni ngombwa ko twicara tukarebera hamwe ibikibangamiye umuturage, turi hano kuko abaturage ari bo dushinzwe, mureke dufatanye ku buryo gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), dore ko ifite imyaka itanu gusa, izagere ku musozo nta muturage wacu ukibarizwa mu nsi y’umurongo w’ubukene. Mukore vuba kandi atari ukubyerekana muri za raporo gusa, ahubwo ibyo dushinzwe gukora bigaragarire mu bikorwa.”

Guverineri Mugabowagahunde yakomeje asaba abayobozi bitabiriye uyu mwiherero kurushaho kwegera abaturage no kubafasha kuzamuka mu iterambere, ariko n’ahari imbogamizi bakahagaragaza kugira ngo habeho ubufatanye mu kuzikemura. Yabasabye kandi gukora vuba kandi neza kuko biri mu nshingano zabo, bakirinda guca hejuru cyangwa gusondeka.

Ku ruhande rwabo, abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru biyemeje kongera kwisuzuma no kureba ibitagenda neza kugira ngo bongeremo ingufu maze aho ibipimo bikiri hasi bizamuke ndetse no kongera imbaraga mu gukorana n’abatanyabikorwa             b’Uturere, bikazarushaho kongera ingengo y’imari izafasha ahabonekaga imbogamizi mu guteza imbere imibereho y’abaturage.