AMAJYARUGURU: ABAYOBOZI BASOBANURIWE SERIVISI ZITANGWA NA LABORATWARI Y'U RWANDA Y'IBIMENYETSO BISHINGIYE KU BUMENYI N'UBUHANGA BIKORESHWA MU BUTABERA- RFL, BASHIMA URUHARE RWAZO MU BUTABERA BUNOZE

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, i Musanze hatangirijwe ubukangurambaga bwiswe "MENYA RFL" ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, aho Abayobozi batandukanye bo muri iyi Ntara, guhera ku rwego rw'Intara kugera ku rwego rw'Umurenge, basobanuriwe serivisi z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera. Ni ubukangurambaga bwateguwe na Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) bugamije kumenyekanisha mu baturage serivisi itanga muri gahunda yo kuzibegereza no kuzibasobanurira hagamijwe kunoza imitangire yazo.

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu butabera, Dr. Charles Karangwa yavuze ko bateguye ubu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha ibyo Ikigo ayobora gikora, bahereye ku Bayobozi b’Inzego z’Ibanze kugera ku baturage, kugira ngo izo serivisi bazimenye kandi bazibyaze umusaruro. Yagize ati, “Twaganiriye n’Inzego z’Ibanze, tubabwira ibyo dukora, na bo batubwira uko babyumva, ibyo twanoza cyane ndetse n’ibyo twashimangira, kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa neza”.

Agaruka ku bijyanye no kwegereza serivisi za RFL abaturage, Dr. Karangwa yagize ati, “Twabemereye ko muri gahunda dufite, tuzagera ku nzego zose, tukabahugurira serivisi dutanga, kuko inzego z’ibanze, buriya zifite uruhare rukomeye cyane, kuko ku kigero cya 80% ni bo bagera bwa mbere ahabereye icyaha. Ni yo mpamvu dukwiye kubegera, tukanabagaragariza inyungu iri mu kubungabunga ibimenyetso by’ahabereye ibyaha”

Ku bijyanye na servisi zitangwa n’iki Kigo, Dr Charles Karangwa yasobanuye ko RFL itanga serivisi zitandukanye, zirimo, serivisi yo gupima Uturemangingo Ndangasano (ADN), gupima uburozi n'ingano ya alukoro mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe, gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga,  gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanyijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yavuze ko kuba RFL iriho ari inyugu ku baturage n’ubuyobozi muri iyi Ntara. Yagize ati: “Habagaho imbogamizi zijyanye n’imikirize y’imanza, biturutse ku bimenyetso bidafatika umuturage yabaga yatanze kubera kutamenya serivisi zitangwa n’iki Kigo. Ubu rero abaturage bacu nibasobanukirwa bihagije akamaro k’iki kigo na serivisi gitanga, bizabafasha kugana ubutabera bizeye neza ko ibimenyetso bitwaje ari ibidashidikanywaho. Ibi bikazarinda akarengane kandi binakumire abajyaga bishora mu byaha bya hato na hato, biturutse ku gutinya ijisho ry’ibyuma bishinzwe gucukumbura ibimenyetso”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Bwana Mbonera Théophile yavuze ko RFL ifite uruhare rukomeye mu gufasha abantu kubona ubutabera. Yagize ati: “Mu myaka itarenga itatu ishize, inyinshi muri serivisi zitangirwa muri iyi Laboratwari, byasabaga kuzikoreshereza hanze y’Igihugu, byasabye urugendo rwo guha iki kigo imbaraga haba mu bakozi ndetse n’ibikoresho, bituma kirushaho kongererwa ubushobozi, aho ubu izo serivisi zasabirwaga hanze ubu zitangirwa mu Rwanda”.

Yongeyeho ko byakemuye ibibazo byinshi, harimo ikiguzi cyo gupima ibyo bimenyetso bya gihanga cyari ku rwego ruhanitse ndetse bigabanya n’igihe kinini byatwaraga. Ati, “Ibyo bikomeje kugira uruhare mu gukura abatanga ubutabera mu gihirahiro, bikanakemura impaka hagati y’abiyambaje ubutabera, kandi mu buryo budashidikanywaho”.

Ubukangurambaga “Menya RFL”, bwatangijwe mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa gatatu, buzakomereza no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko buzamara amezi atatu, bukorwe mu byiciro bibiri bigizwe no guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze, mu gihe ubundi buzibanda ku gusobanururira abaturage imikorere na serivisi RFL itanga.