AMAJYARUGURU: ABAYOBOZI BAMURIKIWE IBIKORWA BYAGEZWEHO N’UMUSHINGA USAID HUGUKA DUKORE AKAZI KANOZE
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Ubuyobozi bw’Umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze bwamurikiye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru ibikorwa uwo mushinga wagezeho mu gihe kigera ku myaka itanu umaze ukorera mu Rwanda, hanagaragazwa umurage uwo mushinga usigiye urubyiruko n'inzego zishinzwe kuruteza imbere. Iki gikorwa cyabereye i Musanze muri Fatima Hotel hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho abacyitabiriye bose babanje gupimwa iki cyorezo.

Bwana Mugarira Eliezar wari uhagarariye Umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze muri iki gikorwa yavuze ko uyu mushinga wari ugamije gufasha urubyiruko kugira ubushobozi bwo kugera ku isoko ry'umurimo mu Rwanda binyuze mu mahugurwa atandukanye, arimo ajyanye n’ubuhinzi n'ubworozi, ubukorikori, ububaji, ubudozi, n’andi yagiye ahabwa urwo rubyiruko.
Mugarira yagaragaje ko mu gihe cy'imyaka ikabakaba itanu (2017-2021) urubyiruko rutishoboye rusaga ibihumbi mirongo ine (40,000) rwitabiriye amahugurwa ku bijyanye n'ubumenyingiro, ruhabwa n'ubundi bufasha bwarugejeje ku kubona murimo cyangwa kuwihangira.
Bwana Mugarira Eliezar yavuze ko Umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze wagize uruhare rufatika mu guteza imbere urubyiruko
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yashimye ibikorwa by'Umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze ku ruhare byagize mu kungura ubumenyi no guteza imbere urubyiruko, bityo rukagira imibereho myiza.
Agaruka ku rubyiruko rwitabiriye amahugurwa mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Nyirarugero yarushimiye uburyo rwagiye ruhindura imyumvire iganisha ku kwihangira umurimo no kwikorera. Yaboneyeho gusaba urwo rubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye, hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.
Mu bindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye urwo rubyiruko rwafashijwe n'Umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze, birimo kwitabira gahunda za Leta, zirimo Ejo Heza na mituweli, gukangurira urundi rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu guhugura urundi rubyiruko no kurukangurira kwitabira kwihangira umurimo.
Guverineri Nyirarugero yasabye urubyiruko rwafashijwe n'Umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye no kwegera urundi rubyiruko rutabonye ayo mahirwe
Twabamenyesha kandi ko muri iki gikorwa amwe mu matsinda y’urubyiruko yashyikirijwe ibihembo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu imwe mu mishinga yakomwe mu nkokora n’ingaruka za COVID-19.
