Amajyaruguru: Abayobozi baganiriye ku ngamba zo kwihutisha iterambere ry’Intara

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Mata 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi habereye inama nyunguranabitekerezo igamije gusuzuma aho iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru rigeze no gushyiraho ingamba zo kurushaho kurizamura. Iyi nama yayobowe na Guverineri w’Intara, Mugabowagahunde Maurice.

Abayitabiriye bagarutse ku ishusho y’Intara mu bukungu n’imibereho y’abaturage, basesengura ibyagezweho ndetse bafata ingamba zihamye zigamije kwihutisha iterambere rirambye.

Inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi mu nzego za Leta, abahoze mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, abahoze ari abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, inzego z’umutekano, abikorera, abahagarariye amadini n’amatorero, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Mu ijambo rye ritangiza inama, Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa, irimo umutekano uhagaze neza, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye, iterambere ry’imijyi na santere z’ubucuruzi ndetse n’ibikorwaremezo bikomeje kwiyongera. Gusa yagaragaje ko hakiri imbogamizi zibangamiye imibereho y’abaturage, zisaba kongerwamo imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo zikemuke burundu.

Yashimangiye ko hakenewe kwegera abaturage kurushaho, hakemurwa ibibazo byabo ku gihe, anasaba ubufatanye mu kurwanya umwanda, gukumira igwingira n’imirire mibi  ndetse no guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Abitabiriye inama bagejejweho ibiganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya kabiri y’Igihugu y’Iterambere (NST2), ndetse n’ibimaze kugerwaho n’Umushinga Green Gicumbi. Hanatanzwe ibitekerezo byubaka biganisha ku ngamba zifatika zo kurushaho guteza imbere Intara y’Amajyaruguru no kuzamura imibereho myiza y’abayituye.

Inama yasojwe hafashwe imyanzuro igamije gushimangira ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa  ry’ingamba zafatiwe hamwe, mu rwego rwo kwihutisha iterambere rirambye ry’Intara y’Amajyaruguru.