AMAJYARUGURU: ABAYOBOZI BAGANIRIYE KU MITANGIRE YA SERIVISI NZIZA KANDI INOZE

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena 2025, i Musanze habereye ibiganiro byahuje Abayobozi mu nzego za Leta, iz'Abikorera n'Amadini n'Amatorero, byateguwe n'Umuryango The PEACE Plan Rwanda ku bufatanye n'Intara y'Amajyaruguru. Ibyo biganiro byibanze ku miyoborere myiza n'imitangire ya serivisi nziza kandi inoze.

Ibyo biganiro byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Ambasaderi Dr. Charles Muligande, Pasiteri Mary Kamanzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa The PEACE Plan Rwanda, Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara, Inzego z'Umutekano, Abayobozi b'Amadini n'Amatorero, Abayobozi mu Rwego rw'Abikorera n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bahagarariye abandi.

Atangiza ibyo biganiro, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko ari amahirwe ku Bayobozi babyitabiriye kuko babikuramo impamba yo kubafasha kunoza imiyoborere n'imitangire ya serivisi, bityo bigafasha kuziba ibyuho bigaragara muri urwo rwego mu Ntara y'Amajyaruguru.

Mu kiganiro, “Gutanga serivisi nziza, inshingano dusangiye”, Dr. Muligande yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi mwiza, aho yashimangiye ko agomba “kwemera kuba umugaragu w'abo ayobora”. Yavuze kandi ko buri wese akwiye kwishyira mu mwanya w'umuntu ukeneye serivisi kugira ngo amenye agaciro kayo, bityo bitume ayitanga ari nziza kandi inoze.

Binyuze kandi mu kiganiro cyatanzwe mu buryo bwa “panel”, abitabiriye ibyo biganiro bunguranye ibitekerezo ndetse banafata ingamba zitandukanye zigamije kurushaho kunoza imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu Ntara y’Amajyaruguru, buri wese aho akorera.