AMAJYARUGURU: ABATURAGE BARISHIMIRA ISUBUKURWA RY’INAMA ZIBAHUZA N’ABAYOBOZI KUKO ZIBAKEMURIRA IBIBAZO
Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nzeri 2021, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha, akarengane na ruswa no gukemura ibibazo by'abaturage. Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, aho iki gikorwa cyabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, ahahuriye abayobozi bo mu nzego z'ibanze, bamwe mu bavuga rikumvikana ndetse na bamwe mu baturage baturutse mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve, Kimonyi na Musanze. Iki gikorwa kikaba cyayobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo muri iyi Ntara, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara, Maj Gen Eric Murokore, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, CSP Francis Muheto, Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, zirimo Ubushinjacyaha bwa Repubulika, RIB na REG.

Mu butumwa yatangiye muri ubu bukangurambaga, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurinda umuturage akarengane ako ariko kose, kurushaho kumwegera, kumenya ibibazo afite no kubimukemurira ku gihe, nta kumusiragiza ngo kuko ari byo bituma umuturage abaho yishimye kandi akishimira n’ubuyobozi bwe. Yagize ati, “Icyerekezo cy’Igihugu cyacu ni umuturage ku isonga, agomba kwegerwa, yagira ibibazo akabikemurirwa ku gihe, bityo akabaho yishimye kandi yishimiye ubuyobozi. Ubu bukangurambaga rero bugamije kurinda umuturage akarengane ako ari ko kose, ahubwo hakimakazwa umuco wo kumuha serivisi nziza”.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille arasaba abayobozi kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubibakemurira
Guverineri Nyirarugero yibukijwe kandi abaturage ko na bo bafite uruhare runini mu kwirinda no gukumira ibyaha ndetse no gufatanya n'inzego za Leta n'iz'umutekano mu gusigasira ibyagezweho, aho yagize ati, “Abaturage namwe, turabibutsa uruhare rwanyu mu kwirinda no gukumira ibyaha ndetse no gufatanya n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu gusigasira ibyagezweho”.
Abaturage bibukijwe kandi kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bato b'abakobwa, kurinda abana bato igwingira no kwitabira gahunda za Leta, zirimo Ejo Heza na mituweli ndetse no kujyana abana mu ishuri.
Ku ruhande rwabo, abaturage bishimiye cyane ko inama zibahuza n’abayobozi zongeye guterana kuko ari umuyoboro wo kubakemurira ibibazo. Bavuze ko kubera icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zagiye zishyirwaho mu bihe bitandukanye zo kukirinda, hari ibibazo bamwe bahuye na byo ntibyashobora gukemuka kubera ko guhura n’abayobozi bitashobokaga.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo by'abaturage
Uwitwa Uwimana Ismaël wo mu Murenge wa Cyuve, yagize ati, “Nk’ubu hashize umwaka urenga, mfite ikibazo cy’inzu ubuyobozi bwanyubakiye, ntiyarangira. Icyo kibazo nakijeje ku murenge nticyakemuka, ariko uyu munsi nkizanye muri iyi nama none gihawe umurongo, bambwiye ko inzu yanjye igiye kurangizwa mu minsi ya vuba. Ndishimye rwose kandi nshimiye ubuyobozi ko bwacyumvise kandi bugiye kukinkemurira”. Yongeyeho ati, “None se ugira ngo iyo iyi nama itaba yabaye iki kibazo cyanjye nticyari gukomeza kubaho?”
Uwimana Ismaël yishimiye ko ikibazo yari amaranye umwaka urenga cyahawe kigiye gukemuka
Byagaragaye kandi ko abaturage bari banyotewe n’izi nama zihuza abaturage n’abayobozi, kuko ubwo, kuri uyu wa kabiri zasubukurwa, hagaragaye abaturage benshi baje bafite ibibazo bifuza gukemurirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Abaturage benshi baje bafite ibibazo bifuza gukemurirwa n'abayobozi