AMAJYARUGURU: ABANYESHURI BASAGA IBIHUMBI 35 BITABIRIYE IBIZAMINI BISOZA AMASHURI ABANZA
Kimwe n'ahandi mu gihugu hose, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022 mu Ntara y’Amajyaruguru hatangiye ibizamini bya Leta bisoza Amashuri Abanza mu mwaka wa 2021-2022, aho abanyeshuri basaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu babyitabiriye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni muri urwo rwego mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yatangije ku mugaragaro ibyo bizamini bya Leta bisoza Amashuri Abanza, igikorwa cyabereye kuri G.S Muhoza II iherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ahahuriye abanyeshuri basaga magana atanu.

Nyuma yo kubifuriza amahirwe n’intsinzi, Guverineri Nyirarugero yasabye abanyeshuri bitabiriye ibyo bizamini kwigirira icyizere bakabikora bafite intego yo kubitsinda kandi bakarangwa n'imyitwarire myiza birinda icyo ari cyose cyabavutsa amahirwe yo kubisoza neza.
