AKARERE KA GAKENKE KAHIZE UTUNDI MU BIKORWA BY’URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI 10/2022-2023

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, hirya no hino mu gihugu hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi 10/2022-2023, aho ku rwego rw’Igihugu iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, ari na ko kahize utundi mu bikorwa byakozwe n'Intore zari kuri urwo Rugerero, aho kaje ku mwanya wa mbere mu turere 30.

Ibirori byo gusoza urwo Rugerero, byabimburiwe no gusura ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe n'Intore zarwitabiriye, birimo amazu 3 yubatswe, aho yanashyikirijwe ku mugaragaro abo agenewe. Inzu imwe yubatswe mu Murenge wa Nemba ikaba yahawe Umukecuru w'imyaka 90 witwa Bukobwa Thérèse, izindi ebyiri zubatswe mu kibanza kimwe kiri mu Murenge wa Gakenke, zikaba zahawe abandimwe babiri, ari bo Mukakirenga Béatrice na Nyirandikubwimana Consolée.

Mu butumwa bwatangiwe muri ibyo birori, bwagarutse ku gushimira Intore z'Inkomezabigwi zo mu Karere ka Gakenke ku bikorwa by'indashyikirwa zakoze, aho byanahesheje umwanya wa mbere ako Karere ndetse bikanahesha ishema Intara y'Amajyaruguru.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, wari Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wagaruye Itorero mu Banyarwanda, ashimira Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yateguye urwo Rugerero, Intore zarwitabiriye ndetse n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke n'abafatanyabikorwa bako, batumye urwo Rugerero rugenda neza.

Guverineri Nyirarugero yashimiye kandi Intore z'Inkomezabigwi ku bikorwa by'indashyikirwa bitandukanye zakoze mu gihe kigera ku mezi 4 zari zimaze ku Rugerero, birimo kubakira amazu abatishoboye, kubaka ubwiherero n’ibikoni, gucukura ibimoteri no kubaka imirima y’ibikoni, gucukura imirwanyasuri, gukora ubukangurambaga mu baturage bujyanye n’isuku, kurwanya igwingira, gusubiza mu ishuri abana baritaye, gukumira inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Yakomeje asaba izo Ntore kuzakomeza kurangwa n'indangagaciro za kirazira, gukunda Igihugu no kubaka ubumwe mu Banyarwanda. Guverineri Nyirarugero yasabye kandi izo Ntore gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije imibereho myiza y'abaturage, birimo gushakira amacumbi abaturage batishoboye batayafite, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya igwingira mu bana bato n'ibindi.

Agaruka ku babyeyi, Guverineri Nyirarugero yabasabye gukomeza kuba hafi izo Ntore no kuzishyigikira mu bikorwa byiza. Ku bagenerwaborwa, yabasabye gufata neza ibikorwa bakorewe, kubisigasira no kubibyaza umusaruro, bityo bikabafasha kwiteza imbere.

Bwana Mugabowagahunde Maurice wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw'Igihugu kabikoreye, kuko ubwitabire bw'Intore zako bwari ku kigero cya 95% kandi ibikorwa zakoze bikaba ari ibikorwa bifatika, binoze, bigaragaza udushya kandi binasubiza ibibazo Akarere kari gafite. Yongeyeho kandi ko izo ntore zanafatanyije n'abafatanyabikorwa ku rugero rushimishije. Yasabye izo ntore gukomeza gutekereza ku bikorwa bifite udushya kandi bizana impinduka mu mibereho y'abaturage. Yazihamagariye kandi gukomeza gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibindi yasabye izo Ntore ni ugukoresha ingufu zifite zikarwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza inyuma u Rwanda, gukomeza ibikorwa by'indashyikirwa no kuba urumuri aho bazaba bari hose, kuzagira uruhare mu Itorero ryo ku Mudugudu no kwigira ku barinzi b'igihango ndetse no guharanira gutera ikirenge mu cyabo.

Mu izina ry'abagenerwabikorwa by’Intore z’Inkomezabigwi, Umukecuru Bukobwa wubakiwe inzu, yashimiye cyane Ubuyobozi bw'Igihugu cy'u Rwanda, burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aho yagize ati, “Ndamwifuriza kuramba ku buyobozi kuko imiyoborere myiza ari yo nkesha iyi nzu, nkaba nciye ukubiri no kunyagirwa”.

Twabamenyesha kandi ko muri ibyo birori Intara y'Amajyaruguru yashyikirijwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu  inka y'ubumanzi, aho iyi Ntara na yo yahise iyishyikiriza Akarere ka Gakenke kabaye aka mbere ku rwego rw'Igihugu.