Abayobozi bashya ba PSF mu Ntara y’Amajyaruguru bashyikirijwe ububasha, basabwa guteza imbere ubucuruzi n’imibereho y’abaturage
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Madamu Mukanyarwaya Donatha wari Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru na Bwana Tugengwanayo Theonas wamusimbuye kuri uwo mwanya.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; uhagarariye PSF ku rwego rw’Igihugu, Bwana Mutagoma Félix; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana Ngendahimana Pascal; Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Kayiranga Théobald; ndetse n’abayobozi ba PSF mu turere tugize Intara.
Mu ijambo rye, Perezida mushya wa PSF mu Ntara y’Amajyaruguru, Bwana Tugengwanayo Theonas, yavuze ko Komite nshya igiye gukomereza aho iyari isanzwe yari igeze, hibandwa ku bikorwa by’iterambere birimo kurwanya imirire mibi n’igwingira, kuvugurura imijyi na santere z’ubucuruzi, gushishikariza abanyamuryango kwishyira hamwe bagashora imari mu bikorwa binini, gutegura amahugurwa ku bayobozi batowe, ndetse no kongera umubare w’abanyamuryango.
Uhagarariye PSF ku rwego rw’Igihugu, Bwana Mutagoma Félix, yasabye Komite nshya kurushaho kunoza ubufatanye n’inzego za Leta, agaragaza ko ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kugera ku ntego z’iterambere. Yanabasabye kandi kongera imbaraga n’umuvuduko mu nshingano bashinzwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yashimiye Komite icyuye igihe ku musanzu wayo ugaragara mu guteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’Intara. Yashimiye kandi Komite nshya ku cyizere yagiriwe no kwemera inshingano nshya.
Yagize ati: “Turabasaba gushyira imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi, kuvugurura santere z’ubucuruzi, gushora imari mu bikorwa binini, no kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ni ngombwa kandi kwimakaza isuku aho mukorera, kwitabira gutanga imisoro uko bikwiye, no guteza imbere umuco wo gukoresha inyemezabuguzi za EBM.”
Muri rusange, umuhango waranzwe n’icyizere ko Komite nshya izakomeza guteza imbere ibikorwa by’Urugaga rw’Abikorera, ikagira uruhare rufatika mu iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru n’Igihugu muri rusange.