ABAYOBOZI BARIMO BA MUDUGUDU NA BA MUTWARASIBO, MUFATE IYA MBERE MU GUSHAKA IGISUBIZO CY’IBIYOBYABWENGE, KUKO ABABYINJIZA, ABABICURUZA N'ABABINYWA NI MWEBWE MUBAZI- GUVERINERI NYIRARUGERO

Ibi ni ibikubiye mu butumwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yagejeje ku bavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Bungwe na Gatebe mu Karere ka Burera, mu nama yakoranye na bo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kanama 2021. Ni mu rugamba rwo kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga mu Ntara y'Amajyaruguru, aho Guverineri w’iyi Ntara aherekejwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y’Intara, bakomeje  igikorwa cyo gusura imirenge ituriye umupaka aho bahura n’abavuga rikumvikana bo muri iyo mirenge, barimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Mirenge, abahagarariye amadini n’amatorero, abikorera, n’ibindi byiciro bitandukanye bihabarizwa bihagarariye abandi, hagamijwe kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no guca ibyo biyobyabwenge, byiganjemo kanyanga bikigaragra muri iyo mirenge kandi buri muturage akaba agomba kubigiramo uruhare rufatika.

Guverineri Nyirarugero yagaragarije abavuga rikumvikana, barimo abakuru b’imidugudu na ba mutwarasibo, bo mu mirenge yavuzwe haruguru, ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyabaye karande muri ako gace, ari bo bagomba gufata iya mbere mu kugishakira igisubizo kirambye, kuko ari bo bayobozi begereye abaturage ku rwego ruruta urw’abandi kandi ko icyo bashaka ko gikorwa cyakorwa n’icyo batashaka kitashoboka.Yagize ati, Kugira ngo turandure iki kibazo cy'ibiyobyabwenge muri iyi Mirenge ya Bungwe na Gatebe, ni ngombwa ko abayobozi, barimo ba mudugudu na ba mutwarasibo, mufata iya mbere mu gushaka igisubizo kirambye, kuko ababyinjiza, ababicuruza n'ababinywa ari mwebwe mubazi, ni abaturanyi banyu, ni abandimwe banyu”.

Guverineri Nyirarugero yabasabye kandi guha agaciro icyizere bagiriwe cyo kuba bahagarariye abandi, bakarushaho guhagarara neza mu nshingano bahawe, bakirinda ko muri bo hari uwakwishora mu biyobyabwenge cyangwa se ngo abe yahishira uwo ari wese wabyishoramo, kabone n'iyo yaba ari mwene wabo.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, na we witabiriye ibi biganiro, yavuze ko kugira ngo abaturage bashobore kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge, bagomba kubakira ku muryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana kandi uranga no gushyira hamwe. Yabasabye kurushaho kwita ku burere bw’abana no kwita ku rubyiruko, hagamijwe gutegura neza ejo hazaza h’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, nyuma yo gusobanurira abitabiriye inama icyo ari cyo ikiyobyabwenge, aho yababwiye ko ari ikintu gikoresha umuntu ibyo atagakwiye gukora igihe atabifashe, yavuze ko ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi ku baturage, zirimo kuba intandaro y’ibyaha bishingiye ku rugomo n’amakimbirane bikunze kugaragara mu miryango, bitaretse no gutwara ubuzima bw’abantu. Yaboneyeho kubasaba gukangurira abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge no gukurikiranira hafi urubyiruko kuko umubare munini w’ababirimo ari urwo rubyiruko.

Ku ruhande rwabo, abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Bungwe na Gatebe bahawe ijambo bagaragaza uko bagiye kurushaho gushyira ingufu mu kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge, aho bavuze ko bagiye kurushaho gushingira ku isibo, bakamenya amakuru y’ingo ziyituye kandi bakanarusho kwegera urubyiruko no kurushishikariza kwitabira kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri ako gace, aho kwishora mu biyobyabwenge.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama baretse ibikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge batanze kandi ubuhamya, aho bagaragaje ko igihe babimazemo nta nyungu babikuyemo, bityo bahamagarira abakibirimo kubireka burundu bagafatanya n'abandi kubaka u Rwanda.

Twabamenyesha kandi ko nyuma y'inama yahuje Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru n'abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Bungwe na Gatebe, habaye igikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge bigizwe na kanyanga n'urumogi, byafatiwe muri ako gace.