ABATURAGE B'INTARA Y'AMAJYARUGURU BARAKANGURIRWA KWIRINDA KWISHORA MU BUCURUZI BWA MAGENDO N'IBIYOBYABWENGE

Kivuye Burera 08/05/2021: Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu,  Hon.GATABAZI Jean Marie Vianey yatangije ku mugaragaro imishinga y'amajyambere iha akazi abaturage benshi baturiye Umupaka. Ibikorwa byo gutangiza iyi mishinga byabereye ku muhanda Nyamicucu - Gashanje - Kabere ahitabiriye abaturage benshi bakoze kandi bakaba bagahembwa ibihumbi bibiri kumubyizi bakoze.

Mu bandi Bayobozi bari kumwe na Minister Minaloc barimo : Governor w'Intara y'Amajyaruguru,  Madamu Nyirarugero Dancille,  CEO BDF, DG LODA,  PS MINALOC,  RPC, MAYOR BURERA , Abagize National Command Post/Border Projects n'abandi Bayobozi b'Inzego z'Umutekano.
            

Mu magambo yahavugiwe nyuma y'ibikorwa by'amaboko ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu,  ari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, CEO BDF, DG LODA ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera,  bagarutse ku :
- Gushimira Leta y'ubumwe  bw'Abanyarwanda yatanze amafaranga yo gukora iyi mishinga
- Gusaba abaturage bakorera amafaranga muri iyi mishinga kuyabyaza umusaruro.
- Kwirinda kujya mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge na magendu
- Kwirinda kwambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko
- Gukunda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.