ABANYARWANDA BARASABWA KUBUNGABUNGA ABAGEZE MU ZABUKURU
Ibi ni ibyasabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu Kayisire Marie Solange kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Ukwakira mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’abageze mu zabukuru.
Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Karere ka Gicumbi, , Umurenge wa Rutare, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Amasaziro meza, ishema ry'abageze mu zabukuru”.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye kwizihiza uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yagaragaje ko abageze mu zabukuru bafitiye umuryango nyarwanda akamaro kanini cyane, kuko hari ibikorwa bitandukanye bakoze bagifite imbaraga nyinshi bifite uruhare mu iterambere ry’Igihugu ko ariko no mu ntege nke zabo mu gihe cy’izabukuru bakomeza kwigisha abakiri bato ndetse no kubabere urugero muri byose. Aha ni naho yahereye asaba Abanyarwanda gukomeza kubungabunga abageze mu zabukuru kuko ari bo gicumbi cy'ubumenyi n'amateka y’Igihugu. Yasabye kandi urubyiruko kumenya no kwita ku bageze mu zabukuru no kubafatiraho urugero bagatera ikirenge mu cyabo.
Madamu Kayisire yagaragaje kandi ko mu rwego rwo gufasha abageze mu zabukuru gukomeza kugira ubuzima bwiza, cyane cyane abatishoboye, hari gahunda zitandukanye zashyizweho zigenewe kubafasha muri urwo rugendo, zirimo VUP, Ejo Heza, ubwisungane mu kwivuza n’izindi maze asaba ko na bo bakomeza kuzigiramo uruhare, bagafatanya n’abandi Banyarwanda kuziteza imbere.
Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yashimye imbaraga zishyirwa mu guteza imbere imibereho y'abageze mu zabukuru maze abasaba gukomeza kuba urumuri no kwimakaza indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda no kubitoza urubyiruko.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w'abageze mu zabukuru mu Rwanda, Madamu Uwimana Dorothée yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yita ku guteza imbere imibereho y'abageze mu zabukuru, cyane cyane abatishoboye. Yaboneyeho gusaba abo ahagarariye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu bahereye ku bunararibonye bafite.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byaranzwe no kuremera imiryango y'abageze mu zabukuru batishoboye, aho yahawe inka 5, ihene 24, ingurube 18 n'inkoko 40.